-
Umbwambaro utava ku gihe
Nk’uko akenshi bikunze kugaragara, imyenda igenda iva ku gihe ariko ikongera kugaruka, imyenda ya caro caro yo ntiyigeze iva ku gihe, yagiye igendana n’igihe igakomeza kugumaho Iyi kanzu ya caro caro ni ikanzu nziza yo gutangirana icyumweru, uburyo iteye ituma umuntu abona ko uyambaye atangiranye icyumweru umuhate bityo nanyiri kuyambara akarushaho kumva ameze neza muri we akora akazi ke neza akarwanya lundiose iba yibasiye buri wese ku wambere. Kugira ngo urusheho gusa neza,wakonjyeraho (...)
-
Igisarubeti
Kwambara igisarubeti ni ibintu byari bigezweho kera ndetse n’ubu birimo kujyenda bigaruka. Igihe uri mu rugo uri buhure n’inshuti zawe cyangwa se uri bujye kuzisura uba ushaka gusa neza kandi wambaye ibintu bituma wumva umeze neza muri wowe wisanzuye. Kwambara igisarubeti byatuma wumva wisanzuye kandi ukishimana n’abo muri kumwe nta kibazo.Si mu gihe uri busure inshuti zawe gusa ahubwo n’igihe uri mu rugo cyangwa ugiye hanze nko guhaha nabwo wakwambara igisarubeti. Kuri iyi foto ho urabona (...)
-
Ibyo ukurikiza mu kwambarira ubukwe
Turi mu gihe haba amakwe menshi umuntu aba akeneye kugira imyenda itandukanye kadi irimbitse. Usibye rero amakanzu , imikenyero ndetse n’ama bazins(boubou)ikunze kugaragara nk’imyenda y’ibirori. Turabagira inama wakurikiza mu gihe uhisemo kwambara ubundi bwoko bw’imyenda ijyanye n’ibirori by’ubukwe. Ku mihango iba mu gitondo na nyuma ya saa sita wakwambara ikanzu ngufi ndetse na ensemble (suit,) Ku mihango iba nyuma nimugoroba : ikanzu ndende, imyenda migufi ugashyiraho accessories zigaragara (...)
-
Ishati zigezweho
Kwambara imyenda yo mu biro kuri benshi bivuze ko icyo umuntu yaba yambaye cyose ari ngombwa ko aba yatebeje. Rero umuntu ashobora kwambara neza atatebeze kandi agasa neza rwose. Mvuze gutyo benshi muhita mwibaza uko byaba bisa umuntu yambaye umwenda ntatebeze ,mukumva byaba bisa nabi, icyatuma bidasa nabi rero ni ukwambariraho ishati navuga ko yabugenewe ishati itagusaba gutebeza. Nk’uko bitugaragarira kuri iyi foto , uyu mwambaro uriyubashye kandi ntabwo byamusabye gutebeza kuko yambaye (...)
-
Ikanzu ibereye ababyibushye
Kwambara ukaberwa ni ibya buri muntu wese, waba ubyibuye waba unanutse waba uri muremure cyangwa se mugufi , ntacyakubuza kwambara ngo uberwe. Nk’uko mpora mbibabwira ibanga ntarindi uretse kumenya uko uteye maze ukambara bijyanye n’ imiterere yawe kuko umuntu unanutse wese iyo yambaye ibintu binini ataberwa ni kimwe n’umuntu ubyibushye iyo yambaye bito nawe ntaberwa. Uyu munsi ndifuza ko buri wese amenya ko yaberwa nk’uko kuri ku iyi foto kuba abyibushye ntibyamubujije kuberwa , (...)
-
Ijipo y’umuhondo
Umutuku, orange, ubururu, icyatsi , umuhondo ndetse n’ayandi ni amabara ubona agaragarira ijisho cyane bimwe byitwa gupika. Muri kigihe aya mabara apika niyo agezweho ariko kenshi na kenshi ugasanga umuntu akunze kwibaza aho ashobora kuryambara niba ari ku kazi cyangwa ahandi, uyu munsi ndasubiza icyo kibazo benshi bibaza. Kwambara ibara ripika ukajya ku kazi ntakibazo kibirimo rwose kuko burya kuba ugaragara neza ntibiterwa ahanini n’ibara wambaye ahubwo biterwa n’ibyo wambaranye n’iryo (...)
-
umwambaro ushushanyijeho indabo
Imyenda ishushanyijeho indabyo ijyanye n’igihe turimo cy’izuba. Iyi kanzu rero yakwambarwa ku kazi ku bantu bikorera mu bintu bidasaba umwambaro wihariye. Iyi kanzu rero itanze amahoro, kandi irakeye. Ni ikanzu kandi yakwambarwa mu zindi gahunda zisanzwe nko gusura inshuti cyangwa guhemba uwabyaye. Iyi moderi yahimbwe na Sonia, yerekanywe muri Kigali Fashion show 2013.
-
Ikanzu wajyana mu nama
Iyi kanzu, wayambara mu gihe ushaka kumara umwanya munini wisanzuye. wayambara ugiye ku kazi mu gihe ufite inama cyangwa se uri butange ikiganiro imbere y’abantu benshi. wayijyana kandi no mu minsi mikuru y’akazi. Iyi kanzu yerekanywe muri kigali fashion show 2013, yahimbwe na Sonia.
-
Ikanzu yo ku cyumweru
Abenshi mu baturarwanda ni abakirisitu,bikaba bituma ku munsi w’icyumweru benshi twita ko ari umunsi wubashywe umuntu wese agerageza kwambara neza. Ku cyumweru ni ngombwa ko umuntu yambara neza akarimba akaba asaneza gusa ntitwibagirwe ko aba ari muri weekend umuntu aba akeneye kuruhuka(relax ) kugira ngo atangire icyumweru neza yaruhutse. Iyi kanzu rero irabikora byose ituma umuntu agaragara neza iramwubahisha kandi igatanga amahoro. Ni ikanzu wakwambara ugiye gusenga ndetse ukaba (...)
-
Igisarubeti
Kwambara igisarubeti ni ibintu byari bigezweho kera ndetse n’ubu birimo kujyenda bigaruka. Igihe uri mu rugo uri buhure n’inshuti zawe cyangwa se uri bujye kuzisura uba ushaka gusa neza kandi wambaye ibintu bituma wumva umeze neza muri wowe wisanzuye. Kwambara igisarubeti byatuma wumva wisanzuye kandi ukishimana n’abo muri kumwe nta kibazo.Si mu gihe uri busure inshuti zawe gusa ahubwo n’igihe uri mu rugo cyangwa ugiye hanze nko guhaha nabwo wakwambara igisarubeti. Kuri iyi foto ho urabona (...)
-
Ipantaro y’ikoboyi wajyana ku kazi
Mu kabati ka buri mugore cyangwa umukobwa wese ntiwaburamo ipantalon y’ikoboyi kubera ko ari umwenda bambara bakumva bisanzuye. Benshi tuyitungiye ko iyo uyambaye uba wumva umeze neza ufite amahoro ariko n’akarusho kayo ni uko wayambara aho ariho hose.Wayambara muri weekend ugiye mu birori byoroheje, cyangwa ugiye kuryoshya nk’uko bisigaye bivugwa mu mvugo y’ubu. Mu gihe ugiye mu kazi nabwo ipantalo wayambara ndetse no mu mu minsi isanzwe. Ku munsi wa kane rero n’uwa gatanu umuntu aba yumva (...)
-
Ikanzu ndende yo ku zuba
Iyi ni kanzu wajyana gusenga cyangwa mu birori byabereye nko ku mazi(plage) Ifite amabara meza,agaragara neza mu gihe cy izuba ndetse nakarusho uramutse uko nje warenzaho iryo koti. Mu gihe ibirori wagiyemo bigejeje ku mugoroba cyangwa hakaba haje umuyaga imbeho ntiyakwica kubera uburebure bwayo yaba igufubitse ndetse no kuba ifite umwenda woroshye utuma mu gihe cy’ izuba udashyuhirwa cyane. Mu gihe ugiye nko gusenga cyangwa ahandi hantu hiyubashye wakwambara urukweto rurerure kugirango (...)
-
Umwambaro w’umuyobozi
Umweru n’umukara ni amabara wasanga hose, buri muntu wese usanga atunze umwenda w’umweru n’uw’umukara bitewe n’uko ari amabara agaragara neza kandi ajyanye na buri kintu cyose. Iyo umuntu yambaye umweru gusa uba ubona akabije kwererana ku buryo umweru gusa usanga ari umwenda w ibirori, naho yakwambara umukara gusa nabwo ukabona yijimye cyane, ariko iyo aya mabara uyafatanyije mu myambarire, ukambara umweru n’umukara biba bisa neza kandi binabera buri wese. Murabona ko ku ifoto uyu mukobwa (...)
-
ikanzu yo ku gihe cy’izuba
Mu gihe cy izuba nkiki turimo biragoranye kuba umuntu yabona ikintu kimukingira izuba . Abasore n’ abagabo bo baba bambaye ingofero bikagabanuka, akenshi twe igitsina gore tukibwira ko nta gofero twakwambara ngo tugume dusa neza kandi twikingiye izuba. Ubu rero iyo myumvire uyu munsi ni ukuyireka kuko iyi foto iranyomoza iyo myumvire murabyibonera namwe ko uyu mukobwa aberewe n’ ingofero yambaye ndetse ikaba yanatumye arushaho kugaragara neza. Ingofero rero siyo kurinda izuba ahubwo nayo ni (...)
-
Ijipo n’agashati k’igitenge
Iyi myambaro igizwe n’ijipo ijyanishije agashati k’igitenge iragararara neza. Iyi myenda ibera abakobwa badafite mu gatuza hanini. Mu gihe udakunda ibintu biciye amaboko wakwambara ikoti rigufi ry’umukara kugira ngo ujyanishe n’urukweto cyangwa se ikoti ry’umuhondo kuko mu ikote harimo akabara ku muhondo. Urukweto rwo ntarundi uretse esikaripe ( escarpin) z’umukara zifunze cyangwa umuhondo. Haba hashyushye utashyiraho ikoti wakwambara imitako(bijoux) yo ku maboko kugira ngo amaboko areke (...)
-
Inkweto za escarpin
Kenshi na kenshi iyo turikuvuga k’urukweto wakwambara ku mwenda runaka tuvuga urukweto rurerure, nyamara ntituvuga ubwoko bwarwo kandi inkweto zigira amako atandukanye. Uyu munsi turavuga ku bwoko buri ngombwa ko buri mugore cyangwa umukobwa wese atunga kandi bukunze no kuboneka ku masoko bwitwa esicaripe (escarpin) Escarpin ni urukweto rufite imbere hazamuye hamwe na talon inyuma nk’uko mu bibona ku ifoto. Impamvu navuze ko ari urukweto buri wese yarakwiye gutunga ni uko ari urukweto (...)
-
Amaherena manini yakubera
Nkunze kwibaza akenshi nti ese bisaba iki kugira ngo umuntu yambare iherena rinini dore ko akenshi njye ndyambara nkabona bitambereye kandi abandi bo nkabona baraberewe. Ese byaba aribyo nishyizemo ko atambera cyangwa byaba ari ukomu maso yanjye hateye byaba bituma ntaberwa n’ amaherena manini ? Nibyo koko hari ababerwa n’amaherena manini kurusha abandi bidatewe n’uko mu maso yabo hameze ahubwo bitewe n’ijosi ryabo. Iyo ufite ijosi rirambutse nakwita rirerire amaherena manini cyangwa (...)
-
Ikabutura umwambaro wa weekend
Ikabutura ni umwenda mwiza wa weekend tutagendeye ko ntawawujyana mu kazi gusa ahubwo tugendeye ko uri mu myenda yambere itanga amahoro,umuntu akumwa ari isanzuye Weekend iyo igeze buri muntu aba anezerewe, agiye kuruhuka umunariro w’akazi yaramazemo igihe cyangwa ibindi bikorwa byose byabaye mu cyumweru. Mu myambarire rero ni igihe cyo kuruhuka , kuruhuka mvuga si ukureka kwambara ahubwo ni ukwambara imyenda iguha amahoro ,umuntu akaba aretse amakanzu, amajipo n’indi myenda myinshi abantu (...)
-
Ikanzu nziza ku ba mama
Mu imwe mu myambarire igezweho muri ino minsi harimo no kwambara amatisi yoroshye. Itisi yoroshye ubundi yambarwaga mu bihe byakera kandi nabwo ugasanga ari mu myenda yo kurarana umuntu atayambara ngo abe yagira aho ajya. Ubu rero byarahindutse ahubwo mu myenda myinshi y’ ibirori usanga higanjemo idoze mu matisi yoroshye,anyerera,abonerana. Urugero nabaha n’ uyu mwenda wo kuriyi foto,ni umwenda wiyubashye w’ abantu baba mama. Ni umwenda ugenewe abantu babyibushye,kuko ukoze mu buryo ubaha (...)
-
Ikanzu n’ingofero
Iyi kanzu irarimbitse, wongeyeho iyi ngofero bivuze ko uyijyana ahantu hari izuba. wayijyana rero mu birori byabereye muri jerdin, ari mu gihe cy’izuba ryinshi. Iyi moderi yahimbwe na Patrick wo mu Inkanda house, yerekanywe muri Kigali fashion show 2013
0 | ... | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | 460 | 480 | 500