Umbwambaro utava ku gihe

Yanditswe: 21-07-2014

Nk’uko akenshi bikunze kugaragara, imyenda igenda iva ku gihe ariko ikongera kugaruka, imyenda ya caro caro yo ntiyigeze iva ku gihe, yagiye igendana n’igihe igakomeza kugumaho

Iyi kanzu ya caro caro ni ikanzu nziza yo gutangirana icyumweru, uburyo iteye ituma umuntu abona ko uyambaye atangiranye icyumweru umuhate bityo nanyiri kuyambara akarushaho kumva ameze neza muri we akora akazi ke neza akarwanya lundiose iba yibasiye buri wese ku wambere.

Kugira ngo urusheho gusa neza,wakonjyeraho umukandara w’umutuku, bikagufasha kuba utijimye cyane, wambaye umwenda w’ amabara kandi udakabije.
Ugashyiraho amaherena y’umweru n’urunigi rw’umweru ni byo byiza kuko wambaye umukara waba wijimye kandi kwijima cyane si byiza kandi wambayeho umutuku byaba ari nko kwigaragaza cyane, ibyiza ni uko watangira icyumweru usa neza ariko bidakabije, umuntu ukubona akavuga ko wambaye neza byose biringaniye ntagikabije muri byose.

Ushobora kwambariraho inkweto zo hasi ariko birushaho gusa neza wambaye urukweto rwo hejuru, si ngombwa ko aba ari rurerure cyane ariko rufite talo nibyo byiza kurushaho.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe