ikanzu yo ku gihe cy’izuba

Yanditswe: 07-07-2014

Mu gihe cy izuba nkiki turimo biragoranye kuba umuntu yabona ikintu kimukingira izuba . Abasore n’ abagabo bo baba bambaye ingofero bikagabanuka, akenshi twe igitsina gore tukibwira ko nta gofero twakwambara ngo tugume dusa neza kandi twikingiye izuba.

Ubu rero iyo myumvire uyu munsi ni ukuyireka kuko iyi foto iranyomoza iyo myumvire murabyibonera namwe ko uyu mukobwa aberewe n’ ingofero yambaye ndetse ikaba yanatumye arushaho kugaragara neza.
Ingofero rero siyo kurinda izuba ahubwo nayo ni accesoire ikenewe ituma umwenda ugira agaciro,kimwe n’ ishakoshi n’ama bijoux.

Uyu ni umwambaro wo mu gihe hashyushye, ugufasha kudashyuhirana kandi ufite n’ amabara meza adashyuha ndetse anagagara neza
Waba ubyibyushye waba unanutse wakubera, mu gihe wahisemo kwambara amabiju, wahitamo amaherena manini y’ ibiziga maze mu ijosi ukahihorera bitewe ni uko hatambaye ubusa kandi uwambaye ikintu mu ijosi , ku matwi n’ ingofero byaba byinshi.

wawambara ugiye muri gahunda zisanzwe n’inshuti, cyangwa se ufite pic nique
Iyi moderi yerekanywe muri Kigali Fashion show 2013 yahimbwe na Rupari.

Photo : Kigali fashion week 2013

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe