Ishati zigezweho

Yanditswe: 18-07-2014

Kwambara imyenda yo mu biro kuri benshi bivuze ko icyo umuntu yaba yambaye cyose ari ngombwa ko aba yatebeje. Rero umuntu ashobora kwambara neza atatebeze kandi agasa neza rwose.
Mvuze gutyo benshi muhita mwibaza uko byaba bisa umuntu yambaye umwenda ntatebeze ,mukumva byaba bisa nabi, icyatuma bidasa nabi rero ni ukwambariraho ishati navuga ko yabugenewe ishati itagusaba gutebeza.

Nk’uko bitugaragarira kuri iyi foto , uyu mwambaro uriyubashye kandi ntabwo byamusabye gutebeza kuko yambaye agashati kagufi gasa nk’agataratse maze akambaza ijipo igeze hejuru gato (high west) kugira ngo atambara ubusa.

Amashati ateye gutya rero ni amashati agezweho muri iyi minsi, aho usanga buri muntu wese ashaka kugendana n’igihe ayifite mu kabati ke. ,Iyi shati ituma wumva umeze neza , cyane cyane muri iki gihe cy’izuba dore ko iba itagufashe ngo ibe yagushyuhira, waba unanutse, waba ubyibushye wayambara, akarusho kayo ni uko wayijyana ku kazi,ukaba wanayambara wasohotse cyangwa wagiye mu yindi minsi mikuru.

Ni byiza ko wambaraho inkweto ndende niyo zaba atari ndende cyane kugira ngo urusheho gusa neza kandi ugaragare nk’umugore ufite igihagararo (elegance).
Ushabora kwambaraho amaherena mato,ukanambara n’ikindi mu ijosi nk’uko bimeze ku ifoto cyangwa ukambara amaherena manini y’ibizero (ariko atari manini cyane mu gihe ugiye mu kazi) maze mu ijosi ukahihorera.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe