Umwambaro w’umuyobozi

Yanditswe: 09-07-2014

Umweru n’umukara ni amabara wasanga hose, buri muntu wese usanga atunze umwenda w’umweru n’uw’umukara bitewe n’uko ari amabara agaragara neza kandi ajyanye na buri kintu cyose.

Iyo umuntu yambaye umweru gusa uba ubona akabije kwererana ku buryo umweru gusa usanga ari umwenda w ibirori, naho yakwambara umukara gusa nabwo ukabona yijimye cyane, ariko iyo aya mabara uyafatanyije mu myambarire, ukambara umweru n’umukara biba bisa neza kandi binabera buri wese.

Murabona ko ku ifoto uyu mukobwa yashyize amabara hamwe akaba aberewe,hejuru yambayeho umupira uciye amaboko urimo imiringo y’umweru n’umukara kugira ngo ajyanishe n’ijipo yambaye.

Iyi jipo nayo ni imwe mu bwoko bw’amajipo agezweho kubera ukuntu yambarirwa hejuru kandi ikaba inamwegereye no kuba igeze ku mavi biyongerera kugaragara neza. Si ndende cyangwango ibe ngufi bityo yakwambarwa mu gihe umuntu agiye ku kazi, cyane cyane ku bakobwa n’abadamu b’abayobozi baberwa n"uyu mwambaro kuko utanga ishusho y’umuntu wiyubashe kandi wifitiye ikizere.

Mu gihe wambaye iyi myambaro cyangwa imeze nkayo ni byiza ko wambara inkweto ndende niyo zaba zitari ndende cyane .Ushobora kwambara ishenete irenga ku mupira hamwe n’amaherena mato cyangwa ukambara amaherena maremare maze mu ijosi ukahihorera kuko ishati ihambitse bihagije.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe