-
Imyenda yo kwambara ugiye ku rugendo rurerure
Ubusanzwe habaho imyambarire y’umuntu bitewe naho agiye akagira imyenda ijyanye naho,ari nayo mpamvu uko umuntu yambara agiye isafari biba bigomba kuba byihariye cyane cyane ku bakobwa n’abagore,igihe agiye gukora urugendo rurerure rw’indege cyangwa imodoka,agiye mu butumwa cyangwa mu zindi gahunda. Iyo ugiye isafari ushobora kwambara ipantaro ya kora n’umupira w’amaboko magufi cyane cyane iyo uziko ugiye ahantu hashyuha cyangwa ukaba uhagurutse mu gihe cy’ubushyuhe,maze ukambaraho n’inkweto zo (...)
-
Amajipo ya danteri n’imyenda yo hejuru bayambarana
Mu minsi ishize hari hagezweho udupira n’amkanzu bidoze mu gitambaro cya danteriariko ubunonehob amajipo adoze muri icyo gitambaro niyo agezweho cyane cyane ijipo za droite,ndetse hakaba n’imyenda yo hejuru bakunze kuyamabarana irimo amashati n’udupira bigezweho. Abenshi bakunze kwambara ijipo ya droite iri kuri taye,igera mu nsi y’amavi maze bakambaraho ishati ya blouse y’amaboko maremare,bagatebeza. Ubundi kandi hari uwambara ijio ya droite,kandi ya danteri nayo igera munsi y’amavi,maze (...)
-
Amasarubeti agezweho wakwambara mu gihe cy’imvura
Muri iyi minsi y’ubukonje,hari imyenda itandukanye wakwambara mu rwego rwo kurwanya imbeho harimo n’amasarubeti meza agezweho yambarwa n’abakobwa kuburyo bitakubuza kuyijyana ahariho hose cyane cyane mu gihe ugiye ku kazi mu mbeho nyinshi. Isarubeti ya jeans ni umwenda ugezweho muri iyi minsi kandi buri wese yakwambara,ari nayo mpamvu mu bihe nk’ibi by’imvura n’imbeho wakwambara isarubeti ya jeans maze ugashyiramo ishati imbere cyangwa umupira w’amaboko maremare. Ushobora kandi kwambara (...)
-
Imyenda igezweho itagaragaza amabere yaguye
Hari imyenda umukobwa yambara afite amabere manini ndetse yaguye ariko ukaba utabimenya kuko aba yahisemo imyenda itabigaragaza kuko abakobwa benshi ntibakunda kwerekana ko amabere yabo yaguye cyangwa ari manini cyane. Umukobwa ashobora kwambara ikanzu ngufi itaratse hasi,maze hejuru ikaba ifashe uyambaye kuburyo ihambira amabere,akaba atagaragara ko yaguye Ushobora kandi kwambara ikanzu ya droite igufashe cyane maze ukambaramo n’isutiye ifashe amabere kandi iyahagarika maze waebera (...)
-
Imyenda igezweho isumbana hasi wajyana gusenga
Muri iyi minsi imyenda isumbara imbere n’inyuma,ahagana hasi cyane cyane amajipo n’amakanzu bitaratse,kandi zikaba zirekuye kuburyo ubona ko ari umwenda wambitse umuntu mu buryo bugaragara,ndetse ukaba utatinya kuyijyana gusenga n’ahandi hantu hose hiyubashye. Hari ijipo iba itaratse kandi ifite amarinda atuma isabagira,maze ikaba isumbana hasi,igice cy’imbere ari kigufi naho inyuma ari kirekire . Hari ijipo nayo iba ikoze nk’iyi yo hejuru ariko ikaba idoze mu gitenge,kuburyo iba itaratse (...)
-
Amakoti maremare agezweho ku bakobwa n’abagore
Muri iyi minsi usanga abagore n’abakobwa batandukanye,bazi kugendana n’ibigezweho baharaye kwambara amakoti maremare kandi manini,kandi ukabona ari umwambaro mwiza wiyubashye kuko akenshi banayambara bagiye kwitabira ibirori cyangwa bagiye ahandi hantu hiyubashye. Hari ikoti usanga ari rirerire ariko kuburyo budakabije,ugasanga rigarukira mu mataye y’uryambaye,kandi rikaba rifite amaboko maremare,ukaba wayahina cyangwa ukayarekura bitewe nuko usahaka kwambara. Usanga bambara kandi (...)
-
Imyenda yo kwambara kuwa mbere w’icyumweru
Ubusanzwe iyo umuntu afite akazi kamusaba guhora ahinduranya imyenda buri munsi,biba byiza ko agira uko yambara mu minsi y’icyumweru kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu ndetse na weekend, ari nayo mpamvu uyu munsi tugiye kubereka imyenda umukobwa cyangwa umudamu aba akwiye kwambara kuwa mbere cyane cyane abakora akazi ko mu biro,kuko biba ari ngombwa kwambara neza kuri uwo munsi. Umukobwa cyangwa umudamu,yakwambara costume y’ijipo ya droite iri kuri taye n’ikoti naryo ritoya rwose (...)
-
Amakabutura y’abakobwa agezweho yitwa ‘’High West’’
Muri iyi minsi abakobwa benshi baharaye kwambara amoko y’amakabutura atandukanye,ariko noneho kuri ubu hadutse andi makabutura yitwa high west yari amaze igihe atambarwa na besnhi,none akaba yagarutse,asa n’aho ari manini,mu gihe ayari amaze iminsi yambarwa cyane ari matoya cyane. Hadutse ikabutura usanga ikoze nk’ijipo ijya kuba ndende kandi igera munsi y’imfundiko,kuburyo utitegereje neza wagirango umuntu yambaye ijipo kuko iba inataratse ahagana hasi,ikaba ari imwe mu makabutura ya high (...)
-
Amapantaro uzambara ubanje kureba imiterere yawe
Hari ubwoko bw’amapantaro y’abakobwa n’abadamu,umuntu agomba kwambara abanje kwita ku miterere y’amaguru ye ndetse n’ikibuno cyane cyane ya mapantaro atagira imifuka inyuma n’imbere kuko burya zibera bakeya bitewe n’uko baba bateye. Bene ayo mapantaro aba adafite imifuka imbere n’inyuma akenshi usanga aba ahambiriye cyane uyambaye ari nayo mpamvu bisaba ko uyambaye aba ateye neza,.afite ikibuno cyangwa amaguru meza kuburyo bitaza kugaragara nabi kandi akamenya n’ibyo ayambarana. Ipantaro ya (...)
-
Imyambaro yo kujyana kuyobora inama
Hari imyenda umugore cyangwa umukobwa ugiye mu nama runaka aba agomba kwambara,itandukanye n’indi yo kujyana ahabonetse hose cyane cyane mu gihe ariwe ugiye kuyiyobora kandi ikaba imwubahishije mu bigaragarira buri wese. Ubusanzwe abayobozi b’abagore cyangwa abakobwa bakunze kwambara costume y’ijipo ya mini n’ikoti bisa kandi ukabona umuntu aberewe kandi aniyubashye. Ubundi kandi mu gihe ugiye kuyobora inama wakwambara ikanzu ya droite ngufi kandi idoze mu gitambaro cya cotton,ikaba (...)
-
Ishati za dashiki n’imyenda yo hasi bijyanye
Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko imyenda ya dashiki igezweho cyane ku bantu bose baba abagabo n’abagore ariko cyane cyane amashati, ugasanga kandi hari imyenda yo hasi abagore n’abakobwa bakunze kwambarana n’ayo mashati yitwa dashiki. Ishati nini irekuye cyane igera ku kibuno maze ukambaraho ipantaro y’icupa ya jeans ihambiriye cyane amaguru y’uyambaye kandi ishati ikaba irengeje ku ipantaro. Ushobora kandi kwambara ishati ya dashiki ya goruje hasi ukayambarana n’ijipo ya mini ya droite (...)
-
Moderi za costume zidoze mu bitenge wadodesha
Nkuko bimaze iminsi bigaragara ko abakobwa n’abadamu baharaye kudodesha imyenda itandukanye mu bitenge,ubu noneho hagezweho na costume y’ipantaro n’ikoti zidoze mu bitenge,kandi ukabona ari imyenda myiza yiyubashye ndetse yo kujyana ahantu hakomeye. Bamwe badodesha mu gitenge ipantaro y’icupa kandi ya panatacourt,maze akadodesha n’agakoti kayo bisa,kandi biakaba bimufashe biri kuri taye. Nanone bakunze kudodesha ipantaro y’icupa ifashe cyane uyambaye,maze ikote rikaba ridoze ku buryo (...)
-
Imyenda y’abakobwa ya jeans igezweho
Hashize iminsi ubona abantu benshi cyane cyane abakobwa baharaye kwambara imyenda idoze mu gitambari cya jeans,ugasanga hari amakanzu amajipo n’amashati bimeze bityo mu gihe hamenyerewe ko imyenda ya jeans akenshi iba ari amapantaro. Bamwe usanga bambara nk’ikanzu ya jeans ya droite igera munsi y’amavi,ifite amaboko agarukiye mu nkokora,kandi hejuru ikaba ikoze nk’ishati,ifite n’ijosi nk’iry’ishati Hari kandi uwo usanga yambaye ikanzu idafite amaboko,ikaba imufashe kandi ari nka (...)
-
Imyenda ihisha inda yaguye
Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umugore afite inda icubutse,kandi akabura imyenda yambara imubereye inahisha iyo nda iteye gutyo, ariko hari imyenda itandukaye wakwambara ikaba ikubereye kandi ntinagaragaze ko inda icubutse,ubaye ubangamiwe n’icyo kibazo. Ushobora kwambara ijipo ikurekuye kandi isandaye buhoro,ikaba ifite amarinda atuma iba irekuye guhera mu nda aho yambarirwa ikaba isa n’ibyimbye kumanuka kugera aho igarukiye,kuko ishobora kuba ndende cyangwa ngufi bitewe n’icyo (...)
-
Ikanzu za Dashiki zigezweho wadodesha
Muri iyi minsi hagezweho imyenda y’abantu bose, izwi ku izina rya dashiki,ariko ikaba iharawe by’umwihariko n’abagore n’abakobwa,badodeshamo amakanzu meza y’ubwoko butandukanye bitewe na moderi wahisemo. Abantu bakunze kudodeshamo ikanzu ndende kandi isabagiye cyane,maze ikaba igera ku birenge,naho igice cyo hejuru ikaba ifite ukuntu ikoze nk’isengeri ifite udushumi duto tunyuranyemo mu bitugu naho mu gatuza hakaba hakoze nka V.Iyi kanzu idoze gutya ikunze kwambarwa n’abadamu kandi ukabona (...)
-
Imyenda igezweho yo kujyana mu birori,idoze mu gitenge
Hari moderi z’amakanzu n’amajipo y’abakobwa n’abadamu agezweho wadodesha,ukajya mu birori runaka ukeye haba gusenga,gutaha ubukwe ndetse n’ahandi kandi wadodesheje moderi zoroheje zidafite ibikabyo. Ushobora kugura igitenge cy’utubara duto ndetse kitagaragaza cyane ko ari igitenge, kuburyo urebeye kure utamenya ko aricyo,maze ukakidodeshamo moderi y’ikanzu itari ndende,ikoze nk’isengeri hejuru ,maze ahagana hasi ikaba irekuye ndetse inasumbana imbere n’inyuma hatareshya nk’uko muri iyi minsi (...)
-
Uko wajyanisha umuhondo n’andi mabara ku myambaro
Imyambaro y’amabara y’umuhondo, usanga abantu benshi batayikunda kubera uburyo iri bara riba rigaragara cyane ariko hari uburyo umuntu arijyanisha n’andi mabara ukabona bigaragara neza kandi n’umuhondo ugasa n’ubaye muke. Umwenda w’umuhondo akenshi abantu bakunze kuwujyanisha n’ibara ry’umukara.Ushobora rero kwambara hejuru umupira cyangwa agashati k’umuhondo naho hasi ukambaraho ijipo cyangwa ipantaro y’umukara. Nanone kandi wakwambara ipantaro y’umuhondo maze hejuru ukambaraho agapira (...)
-
Imyenda ibera abakobwa bafite mu nda hato
Hari imyenda y’abakobwa igezweho muri iyi minsi,yaba iyo kujyana ahantu hiyubashye ndetse n’iyo kwambara ahaciriritse,ariko ugasanga ibera cyane abafite mu nda hato, kurenza ko yakwambarwa n’ufite mu nda hanini . Kwambara ikanzu idoze mu gitambaro cy’umupira w’amaboko maremare kandi yegereye cyane uyambaye,n’ubwo bimaze iminsi bigezweho ku bakobwa hafi ya bose ariko usanga ababerwa na bene iyi kanzu ari abafite mu nda hato. Ijipo y’umupira nayo ibera abakobwa bafite mu nda hato nubwo izwi (...)
-
Amajipo ataratse agezweho n’amabara bijyanye
Muri iyi minsi hari amajipo agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu,usanga inyuma agaragara nk’abonerana ariko mo imbere akaba adubuye,agakunda kwambarwa n’abakunda kwiyubaha ndetse n’abakunda kwambara amajipo ataratse kuko ni umwenda wiyubashye. Abenshi bakunze kwambara aya majipo ariko bagahitamo ibara ry’umukara,ndetse akambarana n’indi myenda yo hejuru nayo y’umukara,ndetse n’inkweto nazo z’umukara ariko ubyambaye gutyo we akaba ari inzobe. Abandi nanone usanga bambara bene aya (...)
-
Imyenda yo kujyana ku kazi, ibera abantu bafite amataye
Hari imyambaro y’abakobwa ikunze kwambarwa cyane n’abagiye ku kazi, kandi usanga ibabereye biturutse ku miterere yabo,cyane cyane abafite ikibuno kinini. Iyo myenda akenshi iba ibafashe,irimo amajipo,amakanzu ya mini cyangwa n’ipantaro zigaragaza imiterere y ’amataye. kwambara ijipo ya mini yegereye cyane uyambaye,ikaba igaragaza amataye kandi ikaba ari ngufi igera mu mavi,usanga bibereye umukobwa wiyizeyeho ikibuno kinini kurenza undi wese wayambara. Abandi bakunze kwambara ijipo (...)
0 | ... | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | ... | 500