Ikanzu za Dashiki zigezweho wadodesha

Yanditswe: 17-08-2015

Muri iyi minsi hagezweho imyenda y’abantu bose, izwi ku izina rya dashiki,ariko ikaba iharawe by’umwihariko n’abagore n’abakobwa,badodeshamo amakanzu meza y’ubwoko butandukanye bitewe na moderi wahisemo.

Abantu bakunze kudodeshamo ikanzu ndende kandi isabagiye cyane,maze ikaba igera ku birenge,naho igice cyo hejuru ikaba ifite ukuntu ikoze nk’isengeri ifite udushumi duto tunyuranyemo mu bitugu naho mu gatuza hakaba hakoze nka V.Iyi kanzu idoze gutya ikunze kwambarwa n’abadamu kandi ukabona ari umwenda mwiza cyane wubahishije uwambaye.

Hari kandi abandi badodeshamo ibubu irekuye hose kandi ifite n’amaboko manini arekuye ,dore ko iyi myenda yaduka ari nayo yaheryeho yakundaga kuba ari ibubu bagura idoze.

Usanga nanone abandi badodeshamo ikanzu nayo ndende igera ku birenge,maze igice cyo hejuru ikaba ifite elastic zituma yegerana ikaba ifashe uyambaye mu gice cyo hejuru ikaba ifite udushumi nk’utw’isengeri.

Hari n’abandi bahitamo kudodeshamo ikanzu ya goruge ifashe igice gito cyo hejuru,maze hasi ikaba isanzuye kandi ari ndende kugera ku birenge,cyangwa nanone nk’umukobwa akadodeshamo ikanzu nk’iyi ya goruje ariko ikaba ari ngufi igera mu mavi cyangwa munsi y’intege kandi isandaye bidakabije.

Abakobwa nabo bajya badodeshamo nk’ikanzu ya droite ya mini iri kuri taye,kandi yegereye uyambaye kandi ifite utuboko tugufi natwo dufashe cyane,cyangwa ikaba ifite amaboko maremare nayo afashe cyane..

Aya niyo makanzu aharawe azwi ku izina rya dashiki usanga abakobwa benshi n’abadamu bakunze kudodesha cyangwa bakagura ibidoze.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe