Moderi za costume zidoze mu bitenge wadodesha

Yanditswe: 21-08-2015

Nkuko bimaze iminsi bigaragara ko abakobwa n’abadamu baharaye kudodesha imyenda itandukanye mu bitenge,ubu noneho hagezweho na costume y’ipantaro n’ikoti zidoze mu bitenge,kandi ukabona ari imyenda myiza yiyubashye ndetse yo kujyana ahantu hakomeye.

Bamwe badodesha mu gitenge ipantaro y’icupa kandi ya panatacourt,maze akadodesha n’agakoti kayo bisa,kandi biakaba bimufashe biri kuri taye.

Nanone bakunze kudodesha ipantaro y’icupa ifashe cyane uyambaye,maze ikote rikaba ridoze ku buryo rifite intugu zizamuye buhoro,rifite ukuntu rirangaye mu gatuza,kandi rifungishwa igipesu kimwe ahagana hasi.

Hari kandi kudodesha ipantaro itari icupa cyane ndetse idahambiriye uyambaye,maze ikote ryayo rikaba ari rirerire,rigera ku kibuno.

Nanone abandi badodesha isarubeti iri kuri taye kansi y’icupa ,maze bakadodesha n’ikoti bisa cyangwa igitenge cy’ikoti kikaba kivangiye n’ikindi gifite amabara ajyanye n’ay’isarubeti.

Ubundi nanone usanga hari uwadodesheje ipantaro nziza iri kuri taye,n’ikoti bisa rijya kuba rirerire buhoro ariko rikaba ari rito rwose, ubona ringana n’uko uryambaye nawe angana.

Ngayo amoko ya costume na moderi zayo ushobora kudodesha mu bitenge kandi ukambara ukaberwa,akaba ari n’imyenda yiyubashye yo kujyana ahantu wahaye agaciro gakomeye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe