Ishati za dashiki n’imyenda yo hasi bijyanye

Yanditswe: 25-08-2015

Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko imyenda ya dashiki igezweho cyane ku bantu bose baba abagabo n’abagore ariko cyane cyane amashati, ugasanga kandi hari imyenda yo hasi abagore n’abakobwa bakunze kwambarana n’ayo mashati yitwa dashiki.

Ishati nini irekuye cyane igera ku kibuno maze ukambaraho ipantaro y’icupa ya jeans ihambiriye cyane amaguru y’uyambaye kandi ishati ikaba irengeje ku ipantaro.

Ushobora kandi kwambara ishati ya dashiki ya goruje hasi ukayambarana n’ijipo ya mini ya droite nayo ya dashiki isa n’ishati.

Wakwambara kandi ishati ya dashiki n’ijipo ya mini, maze ukayitebezamo iyo shati utayirengejeho,nabyo bikagaragara neza.

Ushobora nanone kudodesha ishati ya dashiki ntoya iri kuri taye,maze ukayambarana n’ipantaro isanzwe iyo ariyo yose.

Abandi usanga bakunze kwambara ishati ya dashiki nini yagutse maze kayambarana n’ipantaro ya kora kandi ishati bakayirekuriraho ,maze bagashyiraho umukandara munini bawukenyereye ahagana hejuru.

Hari kandi abambara ishati ya dashiki nini igarukiye ku kibuno,maze akayambarana n’ikabutura ya kora igera munsi y’amavi.

Iyi niyo myambaro yo hasi usanga abakobwa bakunze kwambarana n’amashati ya dashiki kandi ukabona bigaragara neza cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe