Imyenda igezweho yo kujyana mu birori,idoze mu gitenge

Yanditswe: 15-08-2015

Hari moderi z’amakanzu n’amajipo y’abakobwa n’abadamu agezweho wadodesha,ukajya mu birori runaka ukeye haba gusenga,gutaha ubukwe ndetse n’ahandi kandi wadodesheje moderi zoroheje zidafite ibikabyo.

Ushobora kugura igitenge cy’utubara duto ndetse kitagaragaza cyane ko ari igitenge, kuburyo urebeye kure utamenya ko aricyo,maze ukakidodeshamo moderi y’ikanzu itari ndende,ikoze nk’isengeri hejuru ,maze ahagana hasi ikaba irekuye ndetse inasumbana imbere n’inyuma hatareshya nk’uko muri iyi minsi bene iyi myenda idoze ityo igezweho cyane.

Ubundi nanone wadodesha ikanzu ndende igera hasi ndetse ipfuka ibirenge,kandi ikaba imanutse kuri taye igufashe ariko yagera hasi ikarekura,naho hejuru ikaba ikoze nk’isengeri.

Abandi nanone usanga badodesha ijipo y’igitenge ndende cyane kandi isabagiye kuva mu rukenyerero,kugera ku birenge,maze bakayambarana n’agapira gato cyane k’akabodi kandi bagatebeza,byaba ngombwa bagatega n’igitambaro gisa n’ijipo k’ubishaka.uyu nawo ufatwa nk’umwenda mwiza wiyubashye kuri buri wese nubwo ukunda kwambarwa n’abadamu.

Ushobora kandi kudodesha ikanzu y’igitenge ngufi igera mu mavi,hejuru ikoze nk’isengeri igufashe nta maboko ifite,naho hasi ikaba itaratse ariko bidakabije.

Izi ni moderi z’imyambaro y’abakobwa n’abadamu idoze mu gitenge,ushobora kwambara ugiye ahantu hiyubashye kandi ukabona ko ari imyambaro myiza,dore ko izi moderi zose zinagezweho no ku yindi myenda itari idoze mu bitenge.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe