-
Ibyo kwitondera mu gihe wisiga ibirungo( maqillage) ku maso
Kwisiga ibirungo ku maso bigira ingaruka zirandukanye iyo utabyitondeye mu gihe uri kubyisiga. Dore ibyo ugomba kwitwararika igihe wisiga ibirungo ku maso ugaca ukubiri no guhura n’ingaruka zirimo kurwara indwara yitwa “conjoctivité allergique’ ituma umuntu yishimagura ku maso. Jya wirinda gukoresha ibikoresho biri hafi kurangira : Maquillage zo ku maso nka mascara, eye shadow , eyeliner, n’ibindi si ngombwa ko ubijugunya ari uko itariki yo kurangiriraho yageze. Kuko uko uhora ukozaramo (...)
-
Uko wagira uruhu rukeye utitukuje
Abantu benshi usanga iyo bashaka gukesha uruhu rwabo bakoresha amavuta akorwa mu nganda kandi rimwe na rimwe ayo mavuta aba afite ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Gusa burya hari uburyo karemano ushobora gukoresha ukagira uruhu rukeye kandi ntuzagerweho n’ingaruka mbi nkuko bigenda ku mavuta akesha : Gukoresha amata y’ikivuguto : Ukoresha ikivuguto gisanzwe gituruka ku mata kuko burya gifitemo intungamubiri nziza ku ruhu kuko ifitemo acide lactic icyesha uruhu kandi wayikoresha ku bwoko (...)
-
Indwara zivurwa hakoreshejwe kwiyiriza ubusa ( fasting)
Bisanzwe bizwi ko umuntu yiyiriza ubusa akora amasengesho, ariko hari uburyo bundi abaganga bakoresha bagategeka umurwayi kwiyiriza mu kumuvura indwara zitandukanye. Nkuko Anastasie uzobereye mu mirire yabidutangarije hari indwara nyinshi zivurwa hatangwa jeune ku barwayi. Gukora jeune mu rwego rw’ubuvuzi bisaba ko uba warabagiriwemo inama na muganga akakubwira uburyo ugomba gukora uko kwiyiriza. Urugero niba umuntu arwaye igifu hari uburyo yiyiriza akareka ibiryo bimwe, agahabwa (...)
-
Vernis ijyana n’imyenda yose
Ubusanzwe iyo umuntu yasize vernis ku nzara usanga akenshi yambara imyenda ijyane na vernis cyangwa se irimo ibara rimwe rya na vernis yasize. Gusa kuri vernis zimwe na zimwe, guhitamo imyenda ijyanye nazo ntibigorana kuko imyenda yose wayambara mu gihe wasize bene izo vernis. Vernis y’iroza ryerurutse rijya gusa nk’umweru, iba muri vernis abantu bisiga bakaba bakwambara imyenda yose bashatse kandi ugasanga bijyanye kandi umuntu agaragara neza. Mu rwego rwo kurushaho guha isura nziza (...)
-
Uko wasiga vernis igatinda ku nzara
Kwita ku nzara ni kimwe mu bigize ubwiza bw’abagore n’abakobwa, n’ubwo hari bamwe usanga bakunda kuzitaho bazisiga vernis ariko ugasanga ihita yiviraho. Kugirango utazongera guhura n’ikibazo cyo gusiga vernis igahita ivaho dore uburyo bwiza wazajya uyisigamo : 1. Karaba neza inzara z’intoki cyangwa se iz’ibirenge bitewe n’izo ushaka gusiga vernis, uzumutse neza. Koresha ipamba ushyireho alcool ugende uhanaguza ku nzara neza. 2. Siga ku nzara amacouche atarenze abiri kuko iyo bibaye byinshi (...)
-
Bimwe mu by’ingenzi umubyeyi utwite agomba gukora
Umubyeyi utwite ni umuntu uba akwiye kwitwararika ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite. Icyo yakora igihe ari wenyine afite irungu Kuririmba : ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bw’umwana uri munda bimufasha kugubwa neza no gukura neza, abahanga mu by’umuziki bemeza ko ugira akamaro mu mikurire y’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’umuntu. N’ubwo dushobora gutekereza ko umwana atabyumva ariko arabyumva kandi bikamugirira umumaro. Gusoma : ni byiza ko umubyeyi utwite asoma, cyane cyane (...)
-
Amakosa mu mimirire ugomba kwirinda iyo ushaka kugabanya ibiro
Umubyiho ukabije ni kimwe mu bihangayisha abantu benshi, ndetse ugasanga bakora uko bashoboye ngo bawurwanye. Nkuko Mukakayumba Anastasie ufite ubunararibonye mu bijyanye n’imirire iboneye abivuga, usanga hari bamwe bakora amakosa bakiyicira ubuzima baziko bari kwigirira neza, kandi hari uburyo bwiza bakagombye gukoresha. Kwigana abandi : hari bamwe bafata imirire yo kugabanya ibiro kuko bazi ko hari mugenzi wabo wayikoresheje akanakuka. Ikibi cyo kwigana abandi nuko abantu birengagiza (...)
-
Uko warwanya ibiheri biza mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu
Bigaragara kenshi ku bana bava mu bwana bajya mu bwangavu n’ubugimbi usanga kenshi bazana ibiheri mu maso bigatuma bahora bahangayikishijwe no gusa neza nk’abandi. Nubwo ibyo biheri biterwa n’imisemburo yo mu mubiri, nta mavuta cyangwa isabune ipfa kuvura iyo misemburo, n’aho bishobotse usanga umuntu asigaranye inkovu mu maso n’amabara ku ruhu bitari byiza, hari inama wakurikiza ukirinda ibyo biheri : Kwirinda kwisiga amavuta arimo hydroquinone Kwirinda guhinduranya amavuta Gukaraba (...)
-
Uburyo wakoresha mu kugabanya inkovu
Hari igihe umuntu agira inkovu iturutse ku mpamvu nyinshi, ahakize igisebe, gushya,kugwa, kubagwa ahantu runaka. Inkovu z’ibi byose ushobora kubigabanya ukoresheje uburyo butandukanye : 1.cococnut oil : aya mavuta afitemo intugamubiri (antioxidants) zirwanya ibintu byose byangiza uruhu,kandi atuma collagen yo mu mubiri yiyongera, bigatuma ahantu hari hari igikomera kibasha gukira vuba kandi neza mu buryo bworoshye ! Ufata akayiko gato ka coconut oil ukagashyushya,waragiza ukagenda (...)
-
Uko wakirinda kugira umwuka mubi mu kanwa
Abantu batari bake usanga bafite ikibazo cyo kugira umwuka mubi wo mu kanwa, abato n’abakuru bose usanga icyo kibazo kibangamye. Uretse ababiterwa n’uburwayi butandukanye, hari abo usanga babiterwa n’izindi mpamvu, ariko icyaba kibitera cyose hari uburyo wabyirinda. Impamvu zitera guhumura nabi mu kanwa Gukoresha itabi cyane ntugire isuku ihagije mu kanwa Kutagira akamenyero ko kwoza amenyo nyuma yo kurya Kutoza amenyo ugiye kuryama Kutoza amenyo ubyutse Hari no gusomana n’abantu benshi (...)
-
Uko wakirinda ibyuya mu biganza
Gututubikana mu biganza bikunze gutangira ku myaka 13 ukaba wabikomezanya mu buzima bwawe bwose. Akenshi usanga abantu bagira ibyokere mu biganza bagira isoni zo gusuhuzanya ndetse bikaba byakubuza kugira imirimo imwe n’imwe ukora. Gusa igishimishije nuko hari uburyo wakoresha ugahagarika ibyo byokere. Jya uhanagura intoki nyuma yo kuzikaraba : Si byiza kureka intoki zawe zikiyumutsa nyuma yo kuzikaraba, uba ugomba kuzihanagura cyangwa ukazumutsa kandi ukitwararika kuzikaraba buri gihe uko (...)
-
Ibyo ugomba gukurikiza mu kunywa amazi
Amazi afitiye akamaro kanini ubuzima bwacu, ariko hari ubwo usanga bamwe batayanywa, abandi bakayanywa mu buryo butari bwo bikaba byabagiraho ingaruka mbi. Anastasie Mukakayumba, inzobere mu mirire agiye kutubwira amazi ugomba kunywa n’uburyo bwiza wanywamo amazi. Ubwoko bw’amazi ugomba kunywa Kunywa amazi meza( eau potable): amazi meza ashobora kuba amazi atetse yo muri robine cyangwa se yavomwe ku masoko ari ahantu hategereye ingo ngo abantu bayanduze. Andi mazi ashobora kunyobwa ni aba (...)
-
Ibyo wakitondera ugiye kugabanya ingohe bwa mbere
Iyo ugiye kogosha ingohe bwa mbere biba bisaba ko ubyitondera kuko ushobora kubikora nabi bikaba byakugiraho ingaruka. Umutoni Joyeuse inzobere mu gokora maquillage aratubwira ibyo kwitodera mu gihe ugiye kogosha ingohe utarusanzwe ubikora. Kubaza umuntu uzi kogosha neza: mu gihe ugiye kwogosha ingohe bwa mbere ni byiza kubanza kubaza bamwe mu nshuti zawe zisanzwe zogosha ingohe bakakurangira umuntu uzi kuzogosha neza kuko ushobora kujya muri salon wiboneye bakakogosha nabi bigatuma (...)
-
Ibiribwa byongera amashereka kandi bitabyibushya
Mu muco abantu benshi bazi ko iyo umubyeyi ari ku kiriri agomba kubyibuha kugirango agaragare ko yabonye ibihembo, abandi bakabyibushywa no kurya cyane bashaka amashereka. Nyamara nkuko Mukakayumba Anastasie , inzobere mu mirire abivuga, hari ibiryo bizana amashereka kandi ntibibyibushye. Mu kiganiro twagiranye na Mukakayumba yadutangirije ko ibiryo byiza ku babyeyi bonsa bifuza amashereka ahagije kandi ntibabyibuhe byitwa les aliments lactogène mu rurimi rw’igifaransa. Bimwe muri ibyo (...)
-
Uko wafata neza umusatsi ukoresheje igi
Umusatsi ni kimwe mu bigaragaza ubwiza bw’umugore, ariko hari bamwe usanga imisatsi yarabananiye ikaba ipfuragurika, idakura, ikomera n’ibindi. Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imisatsi ushobora kwifashija igi, ukagira imisatsi iteye ubwuzu nkuko ubyifuza. Bamwe mu batunganya imisatsi twaganiriye batubwiye ko mu gihe umukiliya aje abagana afite ikibazo mu musatsi we babanza bakamurangira umuti w’igi ribisi byananirana bakabona kumushyiriramo andi mavitamini. Omar utunganya imisatsi mu Isaro (...)
-
Ibimenyetso bya kanseri y’ibere
Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri zizwi cyane ku bagore bari mu kigero icyari cyo cyose ariko ikaba ikunzwe kwibasira abagore barengeje imyaka 40, ndeste ikaba ishobora gufata abagabo. Kumenya ibi bimenyetso byayo ni kimwe mu byagufasha gutangira kwivuza hakiri kare Utubyimba mu ibere tutaryana: utubyimba twose mu ibere siko tuba ari ikimenyetso cya kanseri ariko mu ihe twagaragaye ni byiza guhitaira kureba muganga kuko dushobora kuba turimo kanseri. Guhinduka ku ruhu rw’ibere: ibere (...)
-
Vernis y’umweru.
Abantu benshi b’igitsina gore bakunda gusiga vernis ku nzara ariko burya biba byiza iyo umenye ubwoko bwa vernis usiga ku nzara ndetse ukamenya n’ibara wasiga ku nzara, iyi vernis y’iri bara ry’umweru rero yo ukaba wayisiga ku nzara bitewe n’umwenda ugiye kwambara nawo ufite ibara rijyanye n’umweru kuko usanga bisa neza.
-
design yo kuvanga amabara abiri ku nzara
Ubu ni bwoko bwa design bw’inzara , bijyanye n’imyenda uri bwambare. Ibi ariko bibera abakobwa bakiri bato , ntago ari ibintu wajyana ku kazi. ku muntu mukuru ayishatse yakoresha design irimo uturongo duto kandi nabwo ukayijyanya mu bintu byo kwidagadura nka pic nic, cyangwa concert.
-
Bimwe mu bitera kanseri y’ibere
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka ni ukwezi kwahariwe kurwanya no gusobanukirwa biruseho indwara ya kanseri y’ibere, tukaba tugiye kubagezaho zimwe mu mpamvu zitera Kanseri y’ibere. Kuyikomora mu miryango (génétique héréditaire) : 5% kugeza ku 10% by’abarwayi ba cancer baba barayikomoye ku babyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango. Kwambara amasutiye ahambiriye amabere : Abahanga bo muri sosiyete ya 23andMe y’ibijyanye na ‘genomics and biotechnology’ bavuga ko kwihata kwambara isutiye ifashe cyane (...)
-
Bimwe mu bitera umubyibuho ukabije mu bagore
Umubyibuho ukabije umaze kuba icyorezo ku isi cyane cyane mu bihugu byo hanze, ariko no mu Rwanda abagore benshi basigaye bafite uwo mubyibuho. hari impamvu zitandukanye zitera umubyibuho nkuko Mukakayumba Anastasie, inzobere mu by’imirire agiye kuzitubwira : Ibyo kurya n’ibyo kunywa : bimwe mu byo turya n’ibyo tunywa bibamo ibintu bitera kubyibuha ndetse hakaba nubwo bigera ku mubyibuho ukabije ushobora gukurura izindi ndwara nka diabete n’umutima. Umunaniro uterwa n’ibitekerezo( Stress ) : (...)
0 | ... | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360