Menya umumaro wa protege-slip ku bagore n’abakobwa

Yanditswe: 15-06-2016

Nkuko izina ribyerekana protege-slip ni agakoresho kakorewe kurinda amakariso ku gitsinagore. Ikoze nka cotex ntoya ikaba ishyirwa hagati y igitsina n’ikariso nkuko cotex isanzwe yambarwa. Nubwo yitwako irinda ikariso ariko inarinda igitsina.

Ikoreshwa cyane cyane n’abagore cyangwa abakobwa mu bihe bikurikira:

  • Mu gihe ari mu burumbuke akagira ururenda rwinshi akajya atosa ikariso
  • Mu gihe afite imihango itari myinshi cyanecyane ku munsi uyitangira cyangwa uyisoza
  • Mu gihe ari bukore urugendo rw amaguru cyangwa igare, moto, indogobe cg ifarasi
  • Mu gihe nyuma yo kwihagarika atonyanga bikaba byatosa ikariso
  • Mu gihe afite uburwayi bituma ajojoba cyangwa mu gitsina hakavamo ibintu byatosa ikariso.
  • N’ikindi gihe cyose abonako ari ngombwa.

Icyitonderwa: Mbere yo kugura PROTEGE-SLIP ugomba kugura ikoze mu ipamba ku buryo idapfukirana igitsina cyangwa ngo itume hatagera umwuka. Kuko habaho n’izikoze muri polyester cyangwa plastic, izi ntabwo ari nziza ku buzima.

Nubwo protege slip ari nziza zikaba zirinda ko ikariso yawe yagira ibizinga, zinarinda ko hari mikorobe zakinjira zinyuze mu ikariso mu gihe yatose cyanecyane mu gihe cy’ ivumbi kuko mikorobe nyinshi ziba zitumuka hose.

Uramutse uzikeneye wabariza kuri farumasi ikwegereye ziboneka kuri 3500frw zirimo udupiece 50.

Ariko kandi iyo ikoreshejwe nabi nayo yagutera uburwayi nkuko tuzabibona ubutaha.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.