Menya byinshi ku ndwara ya Hepatite

Yanditswe: 21-07-2016

Hepatite ni indwara yo kubyimbagana kw’umwijima, biterwa n’impamvu nyinshi.

Hepatite iterwa n’iki ?

Mbere yo kuvuga ikiyitera, reka tubanze tuvuge ko kugeza ubu hazwi ubwoko 5 bwa Hepatite, aribwo A, B, C, D na E. Ubusanzwe hepatite iterwa na virus, gusa hari n’ibindi bishobora kuyitera harimo kunywa inzoga nyinshi, imiti imwe n’imwe, n’indwara zangiza abasirikare b’ umubiri nka SIDA.

Iyi ndwara yandura ite ?

Ubusanzwe, Hepatite A na E zandurira mu kurya cg kunywa ibiribwa n’ibinyobwa byanduye.

Hepatite B, C na D zo zandurira mu matembabuzi y’umubiri, nko mu mibonano mpuzabitsina, mu bikoresho byanduye, by’ umwihariko Hepatite B umubyeyi utwite ayanduza umwana, ikanaba mvukanwa
Ibimenyetso byayo

Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, gusa irangwa n’ibi :

  • *. Kudashaka kurya
  • *. Umunaniro udasanzwe
  • *. Kugira umuriro udakabije
  • *. Kuribwa mu ngingo n’imikaya
  • *. Isesemi no kuruka
  • *. Kuribwa mu nda.
  • Kuri bamwe hiyongeraho :
  • *. Inkari zijimye
  • *. Kwituma ibyeruruka
  • *. Guhinduka umuhondo mu maso n’uruhu
  • *. Kumva utonekara
  • *. Ikizungera, guta ubwenge no kugwa muri koma
  • *. Kuvira imbere.

Ese iravurwa igakira ?

  • Nk’izindi ndwara zose ziterwa na virusi, Hepatite yatewe na virusi ntivurwa ngo ikire.
  • Gusa hari imiti itangwa igabanya ubukana bwayo. Ivuwe kare irakira gusa si imiti iyivura ahubwo iba yongereye abasirikare ingufu bagahangana nayo kugeza virus ishize
  • Hepatite A, B na E zigira inkingo zitangwa, gusa urwa Hepatite E ntirukoreshwa cyane bitewe nuko yo itandura cyane.
  • Kuko utarwara Hepatite D utararwaye B, urukingo rwa Hepatite B runakingira Hepatite D. Kugeza ubu nta rukingo rwa Hepatite C ruraboneka gusa ubushakashatsi burakomeje.

Zirikana ibi :

Hepatite B iri kwiyongera cyane muri iyi minsi, kandi urukingo rwayo ruraboneka mu bitaro bikuru n’andi mavuriro atandukanye. Wizuyaza rero mu kwikingiza uzaba wirengeye urengeye n’abawe.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe