Uko wakwivura amaribori utifuza

Yanditswe: 20-07-2016

Amaribori akunze gufata abagore cyane kurusha abagabo akaba hari ubwo aza ahantu runaka ku mubiri ukumva akubangamiye. Hari nabo abangamira kubera uburyaryate atera.

Mu gihe rero ufite amaribori ariko ukaba utayifuza hari uburyo bworoshye wakoresha :

Ibikoresho

  1. Amavuta y’amamesa cyangwa se andi akomoka ku bihingwa ml 100
  2. Isukari garama 250
  3. Umunyu utaranyuze mu nganda ( sel malin) garama 250

Uko bikorwa

  • Vanga ibi bikoresho byose ujye ubikubisha ahantu hari amaribori utifuza gahoro gahoro ubikore mu minota itanu
  • Uru ruvange rw’ibi byose rufasha uruhu kutagira amaribori kuko biha imbaraga fibres elastiques callogenes zituma arizo ziri ku isonga mu gutuma uruhu rugira amaribori.

Ibindi witwararika :

  • Gukora imyitozo ngororamubiri ihagije ( itari mike kandi nturenze urugero)
  • Kurya ibiryo bikize ku myunyu ngugu na vitamine A na E
  • Irinde koga amazi ashyushye no kujya ku zuba cyane
  • Ibi uramutse ubyubahirije wakwivura amaribori ari ahantu utifuza ko agaragara cyanwga se akaba akubangamiye mu bundi buryo.

Source : santeplusmag

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe