Ibyo uzitondera nukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango

Yanditswe: 22-05-2016

Bijya bibaho ko umuntu ashobora gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ari mu mihango cyane cyane ku bantu bataribwa mu minsi y’imihango cyangwa ngo bagire ikindi kibazo,maze kuba bakora imibonano mpuzabitsina bakumva nta kibazo bibateye cyangwa se uwo bayikorana nawe nta kibazo bimutera,ariko burya hari ibyo kwitondera iyo wiyemeje kuyikora imihango itarashira.

  • 1. Iyo wiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango,ugomba gukaraba neza mu gitsina ako kanya ugiye kuyikora kuburyo utabangamira uwo mugiye kuryamana
  • 2. Ikindi ni uko ugomba kujya gukora imibonano mpuzabitsina wumva ufite ubushake bwayo,utabihatiwe nuwo mugiye kuryamana bisa naho aruguhatiriza,dore ko akenshi n’umugore uri mu mihango ubushake bugabanuka.
  • 3. Biba byiza iyo mukoresheje agakingirizo kugira ngo umugabo atagira indwara yandurira mu mihango y’umugore cyangwa se umugore akaba yasama cyane cyane iyo ari nko ku munsi wa kane w’imihango.
  • 4. Ukirangiza gukora imibonano mpuzabitsina jya wihutira kongera gukaraba kandi uhite wambara ibikoresho byagenewe kwirinda kwiyanduza kuko icyo gihe imihango ihita iza ari myinshi kurenza uko yari isanzwe.
  • 5.Ikindi ni uko mugomba kwitonda mu gihe cy’imibonano kuko iyo ikozwe nabi bishobora kugira ingaruka ku mugore, zirimo nko kuva ntakame.Ninayo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bitaba ari byiza rwose, nubwo hari abumva nta kibazo kirimo.

Ubu nibwo buryo bwo kwitwararika mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango,bitewe n’uko wumva ntacyo bigutwaye,wowe nuwo muyikorana ariko kandi ukibuka ko uretse kuba bamwe babifata nk’umwanda,ikiruta nuko wayikora igihe umeze neza, utarinda kwitwararika.

Source ;elcrema

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • gukora imibonano mpuzabitsina mu mihango bibiliya rabibuza rwose cyeetse abatayemera naho ubundi ndasaba aba Christo kubyirinda

  • muraho neza, murakoze cyane kunama muduha arko nicyindi mutavuze nuko bigira ingaruka kubadame bitera umugongo.
    kdi rwose udakira kdi n’Imana yavuze ko umugore uri mumihango aba ahumanye numugore utaramara iminsi irindwi abyaye nawe nuko rero bene data Imana idusaba kugira ubwenjye kdi ngo kumvira biruta ibitambo.
    murakoze

  • Nshimiye abatanze ibitekerezo mbere yanjye ku bw’inyunganizi batanze bunganira uwaduteguriye iyi nkuru. Birumvikana rwose ko hari impamvu nyinshi zo kudakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango. Ibyavuzwe birebana n’isuku no kwirinda indwara birahagije kugira ngo umuntu abyumve. Ku byerekeye Bibiliya byo ni ukwitonda kugira ngo tudapfobya urupfu rwa Kristo rwatubatuye ku mategeko y’imihango yananiye ba sogokuruza kandi natwe tutashobora. None se ko muvuga ko Bibiliya ibuzanya gukora imibonano wagira ngo ni ibyo byonyine ivuga ku mugore cg umukobwa uri mu mihango ? Niba bigombya gukurikizwa, ntitwarobanura mo kimwe gusa twabyubahiriza byose. Twaba twishubije mu bubata bw’ibyo tutashobora gukurikiza kandi kandi atari byo gukiranuka Imana idushakaho muri iki gihe cy’ubuntu buzanira abantu bose agakiza bityo tukaba tubaye nka ba bagalatiya b’abapfapfa.

    Murakoze, Uwiteka abane namwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe