Ingaruka zo gukoresha imiti iboneza urubyaro ku mukobwa

Yanditswe: 12-06-2016

Muri iki gihe usanga abakobwa bamwe na bamwe bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda kubyara,ariko hari ingaruka zitari nkeya zibageraho bitewe n’uburyo bakoresheje,dore ko akenshi babikora batabanje no kugisha inama abaganga babisobanukiwe ngo babagire inama kuko babikora babigize ibanga.

Pharmacist Francois Biramahire,uzobereye ibijyanye n’imikoreshereze y’imiti n’ingaruka zayo mu gihe ikoreshejwe nabi,arasobanura zimwe mu ngaruka zigera ku mukobwa uboneza urubyaro akiri muto bitewe n’uburyo bwo kuboneza urubyaro yakoresheje.

Tuganira kuri iyi ngingo yagize icyo ayivugaho. Ati :"Ku mukobwa wese uri munsi y’imyaka 12 y’amavuko nta buryo na bumwe bwo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo aba yemerewe. Kuko umubiri we uba ukiri gukura, bishobora kumuteza ubugumba bwa burundu.

Ku mukobwa uri munsi y’imyaka 18, ntiyemerewe kuba yakoresha agapira ko mu gitsina (IUD) kuko bimwongerera ibyago byo kwandura za mikorobi zo mu gitsina (pelvic infection).

Bitewe n’uko iriya miti iboneza urubyaro ituma umubiri udakora imisemburo izatera intanga gukura, ku mukobwa ukiri gukura, ni ukuvuga akenshi utarageza imyaka 21, harimo ingaruka z’uko binatuma imisemburo ituma akura neza idakora. Gukura neza ku mukobwa ni ukuzana amabere, amabuno, ijwi ryorohereye, n’ibindi byinshi biranga umukobwa.

Iyo misemburo igerwaho n’ingaruka zo kuboneza urubyaro ukiri muto harimo :

  1. • Pregnenolone
  2. • Testosterone
  3. • Androstenedione
  4. • DHEA
  5. • Estrogen

Iyi yose ikaba ari imisemburo umubiri ubwawo wikorera nubwo harimo ishobora gutunganyirizwa mu ruganda nka DHEA. Dufashe nka pregnenolone, uyu musemburo ugirira akamaro umubiri kuko niwo utuma indi misemburo nka testosterone, DHEA na estrogen ikorwa. Uyu musemburo kandi utera imikorere myiza y’ubwonko, kongera ubwenge bwibutsa (memory), gukora neza akazi, no kuvura uburibwe na stress.

Testosterone yo ituma umugore agira ikibengukiro ndetse ikanatuma imikaya ye (muscles) ikora neza. DHEA itera kudasaza ku ruhu ikanavura kwiheba no kwigunga.
Iyo rero umukobwa aboneje urubyaro akoresheje imisemburo akiri muto, ashobora gutuma imikorere y iyi misemburo ibura bityo akagerwaho n‘ingaruka zo kudakora kw’iyi misemburo."

Ngizo zimwe mu ngaruka zitandukanye zigera ku mukobwa ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro akiri muto bityo rero si byiza gupfa gukoresha iyi miti utabajije muganga kandi ibyiza kurutaho nuko abakobwa bareka kuyikoresha kugira ngo birinde izi ngaruka zose zavuzwe haruguru.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe