Uburyo wakwirinda microbes zangiza amenyo

Yanditswe: 15-06-2016

Nubwo utazumva cyangwa ngo uzibone, akanwa ni isangano y’utunyabuzima duto cyane twinshi. Mu kanwa haba bagiteri zigera kuri 700 zitandukanye.

Inyinshi muri izi bagiteri nta kintu zitwara umuntu, zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, kurinda amenyo n’ishinya kwangirika ndetse zifasha mu mikorere myiza mu kanwa.
Reka tuvuge ku zigira uruhare runini mu kwangiza mu kanwa.

Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis, nubwo gusoma aya mazina bigoye kuri benshi, ni nako kuba mu kanwa kuri izi bagiteri bigoye. Mu kanwa k’umuntu umeze neza ntago zigomba kuharangwa, ariko iyo zahageze hitabazwa abaganga bazobereye mu ndwara zo mu kanwa

Izi bagiteri nizo zigira uruhare mu kwangiza ishinya no gutuma amenyo yawe atakaza ubwiza bwayo. Iyo izi ndwara zitavuwe neza bishobora gutuma n’amenyo ageraho akazajya ahongoka yewe no kuba yavamo

Uburyo bwo kuzirinda

  1. • Koza mu kanwa byibuze mbere yo kuryama (byaba byiza nyuma ya buri kurya iminota 20), bituma izi bagiteri zitabona aho ziba
  2. • Ibiryo bikungahaye kuri vitamini C, vitamini D, calcium, n’izindi ntungamubiri ni ingenzi mu isuku y’amenyo no kugira inseko icyeye. Muri byo twavuga nka pomme, amafi, amazi, fromage, amaronji, indimu, karoti n’ibindi
  3. • Ibyo urya nabyo bigira uruhare rukomeye mu isuku yo mu kanwa. Niba uziko uri ahantu utari bushobore koza mu kanwa, ugomba kwirinda ibiryo biryohereye cyane (birimo isukari nyinshi) cg ibirimo amavuta menshi kuko bisigara mu kanwa bikaba byatuma izo mikorobe zibona ahantu heza ho gutura.

Mu gihe rero udashaka ko amenyo yawe yangirika, ugomba kwitwararika ku buryo microbes ziyangiz azitabona umwanya mu kanwa kawe. Naho n’uziha umwanya zizahatura kandi zikwangirize amenyo n’ishinya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe