Bimwe mu bitera umubyibuho ukabije mu bagore

Yanditswe: 02-10-2014

Umubyibuho ukabije umaze kuba icyorezo ku isi cyane cyane mu bihugu byo hanze, ariko no mu Rwanda abagore benshi basigaye bafite uwo mubyibuho. hari impamvu zitandukanye zitera umubyibuho nkuko Mukakayumba Anastasie, inzobere mu by’imirire agiye kuzitubwira :

Ibyo kurya n’ibyo kunywa : bimwe mu byo turya n’ibyo tunywa bibamo ibintu bitera kubyibuha ndetse hakaba nubwo bigera ku mubyibuho ukabije ushobora gukurura izindi ndwara nka diabete n’umutima.

Umunaniro uterwa n’ibitekerezo( Stress ) : Stress ni imwe mu mpamvu zitera umubyibuho nkuko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe ku bapfakazi bibasiwe n’ umubyibuho nyuma y’intambara ebyeri z’isi, aho basanze ko uwo mubyibuho waterwaga no kuba barabuze abo bakundaga bahitanywe nizo ntambara bagasigara bashimishwa no kurya no kwambara.

Imiti imwe n’imwe iyo kuringaniza urubyaro (Contraceptive) : hari ubwo umubiri w’umuntu uba udahuje n’imiti yo kuboneza urubyaro ikaba yamutera umubyibuho udasanzwe. Bene abo bagore bagirwa inama yo gusubira kwa muganga bagahindurirwa imiti.

Imiti y’uburwayi bwo mu mutwe : imwe mu miti y’uburwayi bwo mu mutwe itera abayifata gushaka kurya cyane bikaba byabazanira umubyibuho udasanzwe.

Umuco wo kurya cyane k’umubyeyi uri ku kiriri : abanyarwanda benshi bumva ko iyo umuntu abyaye agomba kuva ku kiriri abyibushye nuko bakamugaburira cyane kandi aba adakora bikaba byamukururira umubyibuho udasanzwe.

Anastasie agira inama abagore bafite imyumvire nkiyo kujya bakoresha ibiryo byongera amashereka kandi bitabyibushya aho kwihatira kurya ibyo babonye byose ngo uri gushaka amashereka

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe