Indwara zivurwa no kunywa amazi arimo indimu

Yanditswe: 30-06-2016

Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni meza cyane ku mubiri w’umuntu kuko usanga hari indwara nyinshi avura ndetse hakaba n’izindi arinda. Dore zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi y’akazuyazi wakamuriyemo umutobe w’indimu, cyane cyane iyo uyanyoye mu gitondo nta kindi kintu urafata :

Ibiheri ; Ubusanzwe abantu bamwe bazi ko indimu yifashishwa mu kuvura ibiheri iyo wayisize nyamara igira umumaro uruseho iyo unyoye amazi irimo kuko vitamin C irimo irwanya ibiheri bigakira vuba. Ushobora no kujya uyakaraba mu maso rimwe mu cyumweru

Umubyibuho ; Abantu bamwe babyibuha cyane kuko batabasha kugenzura ubushake bwabo bwo kurya. Iyo unyoye amazi arimo indimu mu gitondo ho siko bigenda kuko bikurinda kumva ushaka kurya bya buri kanya bikagufasha mu kugabanya ibiro. Sicyo gusa kuko ituma ibinure biyenga, igatuma igogora rikorwa neza, ikanagabanya isukari mu maraso kuko aribyo ahanini bitera umubyibuho

Ubudahangarwa buke : Iyo ufite ubudahangarwa buke usanga indwara zigufata ku buryo bworoshye ndetse ugatinda no gukira. Ariko ku muntu unywa aya mazi usanga umubiri we ufite ubudahangarwa buhagije kubera vitamine A,B na C biyabonekamo.
Ibicurane n’inkorora : Ku muntu ukunda kwibasirwa n’ibicurane ndetse n’inkorora aya mazi yagufasha gukira izi ndwara vuba no kukurinda kongera gufatwa nazo.

Inzara zicikagurika : kunywa aya mazi no kuyasiga ku nzara inyuma bituma zikomera mu gihe zikunda gucikagurika ndetse bikanatuma ziba umweru.

Umunaniro n’amavunane ; Mu gihe ukunda ukunda kumva ufite umunaniro ukagira n’amavunane ukajya wumva ubabara ingingo kubera siporo cyangwa se urugendo, aya mazi yagufasha kongera kumva umerewe neza.

Gushaka inzoga cyane ; Hari abantu usanga bashaka kunywa inzoga ubuzima bugahagarara kugeza bayibonye. Aya mazi yafasha umubiri wawe kumva utuje mu gihe utabonye inzoga ndetse akanagufasha kuzivaho ku buryo bworoshye.

Izi ni zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi arimo indimu ukibuka ko ari byiza kuyanywa ari akazuyazi kandi ukayafata mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu kanwa

Source : santeplusmag.com

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cane, Jewe nitwa MINANI Didace ndi Burundi, mu KAYANZA, Gahombo-Rukago. Ndemeza neza ko ivyo uvuze ari ukuri kuko vyaramfashije cane mukungabanya ibinure. Eka mbere ayo mazi nyene y’indimu yaramvuye n’umugongo. Nagira ntange impanuro kubantu banka kudya indimu ngo irakaze ko bobirengera bakayirya kuk ifasha vyinshi. Thank you.

  • UVUZE UKURI AYO MAZI Y’INDIMU YARANGABANIJE IBINURE ANAMVURA N’UMUGONGO. NDASUBIYEMWO GUHANURA ABO BOSE BANKA KUNWA AMAZI Y’INDIMU NG0 ARAKAZE BAMENYE KO BARIKO BARIHOMVYA.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe