Indwara y’imyate nuko wayivura

Yanditswe: 11-07-2016

Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino k’ikirenge ariko ishobora no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano.aho ifashe usanga haba hakomeye cyane ndetse hagatemuka. Ubu burwayi bukunze kugaragara cyane ku bantu bakora umwuga w’ ubuhinzi ariko no mu bandi hari ubwo usanga bwarabafashe.

Ibitera kugira imyate

Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira.

Nkuko tubivuze, kumagara ibirenge nibyo bitera Imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara.

  1. • Ku isonga haza ho kubura amazi mu mubiri.
  2. • Kudasiga amavuta ku birenge
  3. • Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw’ibuye turinjira bikangiza ikirenge
  4. • Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi
  5. • Kuba urwaye diyabete
  6. • Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)
  7. • Sauna
  8. • Guhora mu nkweto zifunze
  9. • Kutambara inkweto
  10. • No koga buri gihe amazi ashyushye

Iyi ndwara twayivura dute ?

  • Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muri yo twavuga Heel Cream.
  • Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu
  • Fata imineke ibiri minini uyivange n’ igisate cya avoka. Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti
  • Fata agakombe k ’ubuki ukavange n amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30. Buri joro
  • Vanga ikiyiko cya vaseline n ibiyiko 2 by’ umutobe w indimu. Ubisigeho nkuko basiga pommade. Buri joro. Mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura
  • Isige amavuta ya elayo (olive oil ) buri joro
  • Icyo uzahitamo gukora muri ibi ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E bizatuma ibirenge byawe bikira imyate.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe