Amakosa yo kwisiga ibirungo uzirinda ugiye mu nama

Yanditswe: 18-04-2016

Uburyo wisigamo ibirungo bigomba kujyana n’ahantu ugiye, ukamenya ibyo ushyiraho n’ibyo ureka bitewe n’aho ugiye. Igihe rero ugiye mu nama, uribwakire abantu benshi nko kuri reception, muri banki, n’ahandi cyangwa se ukaba ugiye mu kizamini cy’akazi hari uburyo bwiza uba ugomba kwishyiraho ibirungo kandi ugasa neza.

Impamvu uba ugomba kwitondera ibirungo wishyiraho mu bihe nk’ibyo nuko hari abantu benshi baba bari bubone isura yawe bwa mbere, uba ugomba gutekereza ku ishusho bari busigarane mu mutwe wabo.

Kugirango uze kugaragara neza kandi n’abakubona bagire ishusho yawe nziza basigarana mu mutwe dore ibyo wakirinda.

Irinde kwishyiraho ibirungo bifite amabara menshi : Mu gihe uziko uri buhure n’abantu benshi bamwe bakaba ari ubwa mbere bari bube bakubonye, jya wirinda kwishyiraho amabara menshi. Isige agapoudre bisanzwe kugirango ube utayaga, wisige n’agatiro niba ujya ubikora ku minwa ushyireho labello cyangwa se rouge a levre ijya kwijima ku buryo igihe umuntu ari bube akwitegereza abona isura yawe kurusha kwita ku minwa yawe cyangwa se ibitsike byawe bitewe nuko aribyo washatse kugaragaza ubisiga cyane

Irinde kwisiga ibintu udasanzwe wishyiraho : Hari abantu usanga iyo bagiye mu nama, mu bizamini by’akazi n’ahandi aribwo bibuka kwisiga kugirango baze kuba basa neza kurusha uko bari basanzwe. Kwibuka kwiyitaho ni byiza ariko iyo wisize ibintu utamenyereye bishobora kuza kukubangamira bigatuma n’ibyo urimo utabikora neza. Gerageze gukoresha ibirungo usanzwe umenyereye.

Kwisiga ibintu utateguye : Iyo uzajya ahantu nkaho hari uburyo uba warabipanze ugatekereza imyenda uzambara n’ibindi byose ukabishyira ku murongo. No kwisiga rero uba ugomba kubitegura mbere nkuko n’izindi gahunda zose waziteguye mbere.

Kwisiga wihuta : si byiza na none ko wisiga wiruka kubera ko wakererewe muri gahunda. Bisaba ngo ube ufite umwanya wo kwisiga uhagije ariko na none wirinde kumarira umwanya mu kwisiga kuko uramutse ugiye wakererewe nabyo byakwicira ibirungo ugasanga ugezeyo watutubikanye.

Mu gihe rero ugiye ahantu hiyubashye jya unatakereza ku birungo ugomba kwishyiraho ubihe umwanya kuko naby bigira uruhare mu gutuma ugaragara neza cyangwa se ukagaragara nabi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe