Ibiribwa byongera amashereka kandi bitabyibushya

Yanditswe: 31-10-2014

Mu muco abantu benshi bazi ko iyo umubyeyi ari ku kiriri agomba kubyibuha kugirango agaragare ko yabonye ibihembo, abandi bakabyibushywa no kurya cyane bashaka amashereka. Nyamara nkuko Mukakayumba Anastasie , inzobere mu mirire abivuga, hari ibiryo bizana amashereka kandi ntibibyibushye.

Mu kiganiro twagiranye na Mukakayumba yadutangirije ko ibiryo byiza ku babyeyi bonsa bifuza amashereka ahagije kandi ntibabyibuhe byitwa les aliments lactogène mu rurimi rw’igifaransa.

Bimwe muri ibyo biryo harimo :

• Karoti mbisi zikozemo umutobe cyangwa salade
• Ibiribwa bituruka ku biti byose ukata bikazana amata( amapapaye, imyumbati n’ isombe)
• Amasaka
• Igisura : ni ikimera kibabana cyo mu ishyamba ariko ushobora kugihinga nk’imboga
• Sezame
• Amazi ahagije nibura hagati ya 200 na 250 ml ku biro 10 ukayanywa umunsi umwe, bivuze ko amazi ahagije k’ umuntu aterwa n’ ibiro afite.
• Imitobe y’imbuto zikiri nshyashya n’amapotaje nabyo ni byiza ku muntu wonsa.

Mu gihe urya ibiribwa byongera amashereka, ibindi biryo bisanzwe nabyo urabirya ariko ukabifata ku kigero gisanzwe utarengeje ngo nuko wonsa.

Usibye ibiribwa byongera amashereka, gushyira umwana ku ibere cyane nabyo bituma amashereka yiyongera.Ubundi k ’umuntu utararengeje urugero ari ku kiriri agomba kuba yasubiranye ibiro bye yari afite mbere yo gutwita nyuma y’amezi atandatu .
Kumenya ibiro wari ufite mbere yo gutwita birafasha kuko iyo umuntu atwite agomba kwiyongera ibiro biri hagati ya 9 na 12. Kugira ibiro bike cyane si byiza kuko bishobora gutuma ubyara umwana ufite ibiro bike kandi na none si byiza kubirenza cyane.

Ku rundi ruhande ariko hari abantu babura amashereka nyuma yo kubyara bitewe n’ibibazo byo kuba badatekanye, indwara no kuba yarafashe imiti ibuza amashereka n’ibindi. Ku bafite ibyo bibazo ntibagomba kureba imirire gusa, ahubwo basabwa kwegera abaganga bakamenya ikibazo bafite.

Ku bindi bisobanuro mwabaza Anastasie kuri tel ; 0788606046 no kuri email : santeplus14@gmail.com

Ikiganiro yagiranye na Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • JYE MUNGIRINAMA NKUNDA IBUMBA NDARIRIGATA BURIKANYA IYO NDIBUZE NDAHANGAYIKA CYANE ESE SINABA NDWAYE ?NAYITANGIYE NTWITE NONE KURIREKA BYARANZE RWOSE MBIGENZE NTE ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe