Uko warinda amabere kugwa ukoresheje umweru w’igi

Yanditswe: 18-04-2016

Amabere y’umukobwa ashobora kugwa bitewe n’imyaka afite cyangwa uburemere bwayo,biturutse ahanini ku binure byinshi umuntu aba afite mu mubiri,rimwe na rimwe ugasanga n’umuntu atabikunda akabura n’uko yabirwanya ariko dore uburyo wakoresha umweru w’igi maze ukarinda amabere yawe kugwa cyane ariko ugatangira gukoresha ubu buryo ubonye atangiye kugwa

1. Fata umweru w’igi uwukoroge cyane unoge,maze ufate agatambaro usige mu gituza,uzengurutse ku mabere no ku mpande zayo
2. Tegereza iminota 30 ku buryo biba byumutse kandi wumva ukanyaraye
3. Hanaguza amazi ya kokombure wibanda cyane ku muzenguruko w’amabere no hagayi yayo.
4. Ushobora na none gukoresha amazi y’ibitunguru ukaba aribyo wihanaguza
5. Tegereza indi minota 10 maze uhite ukaraba amazi ashushye
6. Wanakoresha kandi umweru w’igi ukawuvanga na yawurute n’ubuki ukabivangavanga ukabisiga ku mabere no mu gituza hose.
7. Iyo ukoresheje ubu buryo byo utegereza iminota 20,nabwo ugahita ukaraba amazi ashyushe

Ibi ubikora nibura inshuro imwe mu cyumweru,maze amabere akagenda yegerana kuko ubu buryo bugabanya bya binure bituma aremera akagwa

Source;afriquefemme
NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.