Akamaro ka avoka ku buzima

Yanditswe: 20-08-2019

Avoka ni urubuto rwera ku giti cya avoka, rukaba rwongerwa ku bwoko bw’ifunguro butandukanye bitewe n’uburyohe bwayo. Muri iyi minsi, avoka ni ikiribwa gikunzwe n’abatari bake, kubera gusobanukirwa akamaro kayo. Avoka iboneka mu mabara atandukanye; aho usanga hari izitukura, izirabura, iz’icyatsi ndetse zikaboneka no mu mashusho atandukanye.

Mu rubuto rwa Avoka habamo intungamubiri zirimo Folate, Manyeziyumu, Potasiyumu, Phosphore, Fer, Zinc ndetse na za vitamin A, B, C na K, byose bifite akamaro ku buzima bw’umuntu.

Avoka ifasha umutima gukora neza, kubera ko yifitemo imisemburo ifasha kwirinda diyabete ndetse ikarinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso, bitewe n’uko ikungahaye kuri Potasiyumu.
Avoka ifasha umuntu kugira amaso mazima, kuko ifite ubushobozi bwo kurinda ishaza mu maso. Avoka ni urubuto rwifitemo amavuta menshi, ikaba ifasha abana gukura neza, kandi ikongerera imbaraga abantu bakunda gukora siporo.

Ubwoko bw’amavuta aba muri uru rubuto ntabwo buhumanya nkuko bamwe babyibeshaho, ahubwo butuma umutima ukora neza, ndetse n’amaraso agatembera neza mu mubiri.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri uru rubuto,bugaragaza ko abantu bongera uru rubuto ku ifunguro ryabo rya buri munsi, cholesterol mbi mu maraso yabo zigabanyuka ku rugero rufatika. Avoka ishobora kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso.

Avoka ni ingenzi ku mugore utwite yabashije kuyikoresha ku mafunguro, kuko ikungahaye kuri folate na vitamini B, bikaba ari ingenzi mu kurinda iki kibazo cyo kuvukana ubumuga.

Avoka ifite ubushobozi bwo kurinda kanseri zitandukanye; nka kanseri y’ubugabo ifata abagabo ndetse na kanseri y’ibere ifata abagore, bitewe n’imisemburo yibitsemo.

Uru rubuto rwa avoka, rutuma izindi ntungamubiri zibasha kwinjira neza mu mubiri ndetse kuba yoza mu mara, biyiha ubushobozi bwo kurinda impumuro mbi mu kanwa.

Avoka ishobora gutuma umuntu agira uruhu rworoshye, kuko yuzuyemo amavuta abobeza uruhu ndetse akarurinda gusaza imburagihe.

aho byavuye: healthline
Yanditswe Jeannette MANIZABAYO.
amafoto: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.