Uko wagira uruhu rukeye ukoresheje urunyanya

Yanditswe: 25-07-2016

Abantu hafi ya bose baba bifuza uruhu rukeye ariko ugasanga batinya kwisiga amavuta akesha uruhu kuko aba azwiho kwangiza uyisize. Gusa mu gihe ushaka gucya hari uburyo bwizewe kandi butangiza wakoresha wifashishije urunyanya ruhiye.

Uko wabigenza

  • Kamura inyanya 2 uvanemo umutobe wazo
  • Ongeramo ubuki bwiza ikiyiko 1 uvange
  • Karaba mu maso uhahanagure bisanzwe
  • Isigemo urwo ruvange ubimarane iminota 15 ubone kubikaraba
  • Ku bafite uduheri duke bashobora gufata idisate cy’urunyanya bakisiga mu maso buri munsi bakabimarana iminota iri hagati ya 20 ba 30. Uduheri turagenda.
  • Iby’inyanya n’ubuki byo ubikora kabiri mu cyumweru ukagenda ubona impinduka ku ruhu rwawe.
  • Ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha inyanya ukagira uruhu rukeye rworoshye kandi rudafite ibiheri.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe