Ingaruka zo gutakaza ibiro ku mugore utwite n’icyo yakora

Yanditswe: 26-06-2016

Ubusanzwe umugore utwite aba agomba kugira ubuzima bwiza ntarwaragurike cyangwa ngo atakaze ibiro usange yarananutse kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo no kubangamira imikurire y’umwana uri mu nda cyangwa inda ikaba yanavamo.Umubyeyi rero aba agomba gukora ibishoboka byose kuburyo nta kintu gituma agabanuka ibiro.

Kugabanuka kw’ibiro ku mugore utwite bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo kurwaragurika ,kugira intege nke agahorana umunaniro ukabije,kugira amaraso make no kugabanuka kw’imyunyu ngugu ikomeza amagufa cyane cyane calcium.

Umugore utwite akwiye gufata amafunguro amwongerera imbaraga zitera imikurire myiza y’umwana, yiganjemo ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine,ziva ku mboga,imbuto n’ibinyampeke kandi akibanda ku mafunguro y’ ibinyamasukari.

Ibiribwa by’ibinyamasukari n’ibinyamavuta cyane cyane imbuto,bigira umumaro munini ku buzima bw’umugore utwite kuko bibamo vitamin A,D na E ari nazo zifasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

Umugore utwite kandi aba akeneye vitamini n’imyunyu ngugu byinshi, kuko aribyo bifasha umubiri we gukora abasirikare uba ukeneye kugira ngo ubashe guhangana n’icyo aricyo cyose cyabangamira ubuzima bwe kuko akenshi aba afite integer nke.

Umugore utwite aba agomba kwiyitaho akongera ibiro nibura mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri,noneho mu cya gatatu akarekeraho kiyongerera,kugira ngo atazajya kubyara afite ibiro byinshi cyane cyangwa umubyibuho ukabije. Iyo umubyeyi abona afite umubyibuho ukabije,kuva ku mezi 6 atangira kugabanya ibiribwa bimubyibushya ariko kuburyo atagabanuka ibiro bikabije.

Nubwo mu gihe umugore yitegura kubyara aba agomba kugabanura ibiribwa bimwongerera umubyibuhoariko ntibivuz eko ari igihe cyo kinanura cyangwa kwiyicisha inzara kugira ngo umubyibuho ugabanuke,ahubwo nukwigabanyiriza ibibazo ashobora kugira abyara bitewe n’umubyibuho ukabije.Muri icyo gihe umubyeyi yirinda kurya ibiribwa bimunanura ahubwo akibanda ku gukora imyitozo ngororangingo y’umubyeyi utwite.

Source ; infobebes.com
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe