Ibyiza byo kugenda n’amaguru nka sport

Yanditswe: 25-06-2020

Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, umuntu aremwe mu buryo agomba kubaho agenda. Bituma amera neza mu mubiri ndetse no mu iterambere. Ni siporo rero yakorwa neza muri iyi minsi ya Corona virus, aho siporo rusange zibujijwe. Kugenda n’amaguru nka siporo rero bifasha umuntu muri ibi bikurikira:

  • Kumererwa neza mu mubiri no mu bitekerezo,
  • Kunanuka, ni siporo yafasha abantu babyibushye cyane bifuza gutakaza ibiro ndetse igafasha no mu kutabyiyongera
  • Igabanya uburibwe bw’umugongo
  • Ifasha mu kwirinda indwara z’umutima
  • Ifasha mu gukomeza igice cyo hepfo cy’umubiri.
  • Irahendutse ntago isaba amafranga, isaba kuyiha umwanya gusa.
  • Ntago ikunze kugira impanuka nko kugwa cyangwa kubabara mu bundi buryo.

Kugenda n’amaguru rero hari ababifata nkaho ari siporo y’abanebwe nyamara ni sport nziza buri wese yakora ndetse akaba yayifatanya n’izindi siporo.
Biba byiza kugenda nibura hagati y’iminota 30 n’isaha ku munsi. Ukagerageza kwihuta. Ikikubwira ko wihuta ni uko ushobora kuvuga ukaba waganira ariko ntago wabasha kuririmba iyo wihuta.
Ni byiza kugenda wambaye inkweto zabugenewe.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.