Amakosa 8 atuma uruhu rusaza vuba

Yanditswe: 09-05-2016

Abantu bamwe usanga bakora amakosa rimwe na rimwe batabize ugasanga bitumye uruhu rwabo rusaza vuba rukazana iminkanyari kandi bakiri bato. Nyamara ay makosa iyo uyirinze usanga uruhu rwawe ruhorana itoto kandi rugatinda no gusaza.

Dore ayo makosa ugomba kwirinda mu kubungabunga uruhu rwawe :
Kutarya imbuto n’imboga :
Imbuto n’imboga biri mu birinda indwara ariko by’umwihariko bifasha uruhu rwacu gusa neza no kururinda gusaza . iyo utarya imboga n’imbuto bihagije bituma n’uruhu rwawe rusaza vuba kuko ruba rutabony ibirutunga bihagije.

Kwisiga amavuta azirana n’izuba : Hari amavuta usanga yanditseho ko kuyisiga bisaba ko wirind aizuba kuko nubwo imirasire y’izuba ari myiz aku magufa iyo izuba rerengeje urugero yakiyongeraho nayo mavuta atajyana n’izuba uba wisize uzasanga uruhu rwawe rusaza vuba ndetse akenshi ruzana n’amabara ukabona hamwe harasa ukwaho. Ni byiz arero kwirinda izuba ryinshi no kujya usoma ku mavuta neza mbere yo kuyagura.

Kutarambura mu maso : Mu maso yakenerwa kurambura ukahakorera masaje ubwawe nko mu gihe uri kwisiga amavuta ukagenda umasa gahoro gahoro, ibyo bzagufasha kurambura uruhu rwo mu maso birurinde kwipfunyika no kugaragaza umunaniro.

Kudaha umwanya uruhu ngo ruruhuke : Ni byiz akwisiga ibirungo ariko ukajya wibuka ko utwenge two kuruhu natwo dukeneye kuruhuka ngo uruhu ruhumeke neza. Jya wibuka mbere yo kuryama ubanze ukureho ibirungo byose wisize kugirango uruhu rwawe rukomez kugira itoto.

Kwigana amavuta abandi bisiga : Hari ubwo ubona amavuta undi muntu yisiga ukabona yaramumereye neza nawe ukibwir ako uruhu rwawe urusize ayo mavuta byajyana. Burya siko bigomba kugenda kuko abantu bagir aubwoko bw’uruhu butandukanye n’amavuta bijyana. Ni byiz arero kubanz akugisha inama umuganga w’uruhu akakumenyera amavuta yajyana n’uruhu rwawe.

Kunywa itabi : Umwanzi wa mbere w’uruhu ugatuma rusaza vuba harimo n’itabi kuko umwotsi waryo ugend aukangiza uturemangingo tw’uruhu ugasanga umuntu ugaragara nk’uwushje kandi akiri muto.

Gukora utaruhuka : Umunniro ukabije nawo uri mu bituma uruhu rusaza vuba. Ni byiza rero ko ukora wibuka ko no kuruhuka ari ngombwa ugakora imyotozo ngororamubiri kugirango uruhuke ari ku ruhu ndetse no mu mutwe kuko iyo unaniwe bigira ingaruka no ku ruhu. Ibyo bijyana kandi kwirind aagahind agakabije, ibitekerezo bibi n’ibindi.

Kutanywa amazi ahagije : Umuntu wifuz auruhu rwiza kandi rudasaza vuba agomba no kwihatira kunyw amazi ahagije kuko amazi atuma umubiri n’uruhu bimererwa neza.
Mu gihe ushaka kurind auruhu rwawe gusaza vuba, ibi ni bimwe mu byo uba ugomba kwirinda kuko bigira uruhare cyane mu gutuma abantu basaza vuba ku ruhu.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe