Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Gusukura mu maso igihe cy’izuba

Gusukura mu maso igihe cy’izuba

Yanditswe kuwa 08-08-2018 Saa 21 : 14

Muri iki gihe cy’impeshyi usanga abantu bamwe batameze neza mu maso kubera ubushyuhe buterwa n’izuba. Bamwe batangira gukanyarara uruhu rwo mu maso kuko baba batazi neza uburyo bwo gukaraba mu maso mu gihe cy’ubushyuhe.

Dore uko wabigenza ;

Jya ukaraba mu maso kabiri ku munsi : Nubwo haba hashyuhsye si byiza ko wakaraba mu maso inshuro zirenze ebyiri ku munsi kuko uruhu rwo mu maso ruba rworoshye cyane, bisaba kurukaraba gahoro kandi gake ku munsi. Karaba mu maso mu gitondo kugirango ibyuya wabize nijoro n’indi myanda bikuveho. Ongera gukaraba nimugoroba kugirango ibyo wiriranwe nabyo bikuveho.
Mu gihe wumva ukeneye gukaraba mu maso hagati mu munsi, ujye ukoresha amazi y’akazuyazi gusa kandi wirinde gukoresha isabune zitagenewe gukarabisha mu maso.

Gukaraba amazi y’akazuyazi : Amazi ashyushye cyane n’amazi akonje cyane bishobra gutuma uruhu rwo mu maso rwumagara cyane. Ni byiza rero ko mu maso uhakaraba amazi y’akazuyazi kuko ariyo aharura ububobere mu maso.

Irinde gukuba mu maso cyane : Abantu bamwe bibwira ko gukuba mu maso cyane bakoresheje gants zikomeye aribyo bizatuma bakira ibiheri nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko ahubwo bishobora kubyongera. Niba uri gukaraba mu maso jya ugenda gahoro gahoro nk’umuntu uri gukora masaje yo mu maso. Koresha gant yorohereye ukube gahoro cyane.

Ihanagure gahoro gahoro : Igihe umaze gukaraba mu maso ni byiza ko no mu kwihanagura ubikora witonze udakuba cyane. Koresha kandi essui main isa neza kuko iyo irimo imyanda bituma microbe zirimo zisubiza imyanda ku ruhu.

Isige amavuta atanga ubuhehere mu maso : Mu gihe hari izuba ni byiza ko wisiga amavuta atanga ubuhehere mu maso cyane cyane ku bafite uruhu rwumye. Wasigamo Vaseline cyangwa se crème. Mu gihe wisize asukika ( lotion) agomba kuba afashe adafunguye cyane.

Jya ukora mask igarura ubuhehere mu maso : Rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru, wafata akayiko k’isukari iseye cyane ukongeramo akayiko k’ubuki n’akayiko k’amazi cyangwa se ikivuguto ukabisiga mu maso ukabimarana iminota 20. Bikarabe ukoresheje amazi y’akazuyazi.

Muri iki gihe cy’izuba, ibi ni bimwe mu byagufasha kugira mu maso yahehereye mu gihe ubikurikije.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe