Uburyo bwiza bwo gusukura ugutwi

Yanditswe: 14-04-2016

Ugutwi ni igice cy’ingenzi ku buzima bwa muntu ariko usanga abantu benshi batakitaho mu buryo gikorerwa isuku ndetse n’abibeshya ko bahakorera isuku ugasanga ahubwo ari ukuhangiza. Ese wari uzi ko gukoresha tige cotton mu gusukura ugutwi mo imbere n’ubundi buryo abantu bakunze gukoresha atari byiza ku gutwi kwawe ?

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa allodocteurs.fr, ubusanzwe ugutwi kuremye mu buryo kwiyoza imbere noneho ubukurugutwa bwamara kuba bwinshi, nibwo usanga buba bwegereye inyuma bushaka gusohoka. Icyo gihe biba byiza kubusohoza urutoki kuko arirwo rutagera imbere.

Ibindi bintu byose wakoresha bijomba mu gutwi nka za tiges cotton ntabwo ari byiza kuko usanga bishobora kujomba ku ngoma y’ugutwi cyangwa se bugasunika ya myanda yari iri gusohoka igasubira ku gutwi igahomamo ugatangira guhura n’ibibazo byo kutumva neza no kubuza ubundi bukurugutwa kwisohora.

Ubusanzwe ubukurugutwa burinda ugutwi kuko nk’ivumbi iyo ryinjiye mu gutwi ntirigera kure, ni ukuvuga ku bice by’imbere by’ugutwi, kuko ubukurugutwa burihagarika, kimwe n’ibindi bishobora kwangiza ugutwi.

Turiya duti tw’impanda ( tiges cottons) ubusanzwe bavuga ko twagenewe gukora isuku y’inyuma mu gutwi naho kudushyira mo imbere ntibikenewe, kuko ugutwi ubwako gufite ubushobozi bwo kugabanya ubukurugutwa (le cérumen) igihe bubaye bwinshi. Ni byiza kubyitwararika, abantu bakirinda guhora bakora isuku buri gihe mu gutwi imbere, kuko ubukurugutwa, bamwe bita umwanda hari icyo bufasha ugutwi, mu kurinda ibice by’imbere bifasha mu gutuma umuntu yumva neza

Gusukura ugutwi nabi abantu binjizamo ibintu nk’ibiti, tige cotton, udufuniko tw’amakaramu n’ibindi byagaragajwe nka bimwe mu bitera indwara z’amatwi zitandukanye zirimo gukomeretsa ingoma y’ugutwi, gufungana ugutwi ukumva ijwi ritaza neza nk’ibisanzwe, indwara y’umuhaha n’ibindi.

Icyitonderwa : Nubwo ubukurugutwa burind augutwi kandi bukaba atari umwanda nkuko bamwe babibon, na none kuba ari bwinshi si byiza, uramutse ubonye ukunda kugira ubukurugutwa bwinshi wajya kwa muganga bakamenya impamvu byaba bisaba ko bakoza ukozwa n’umuganga aho kugerageza kwinjizamo ibindi bintu.

Ikindi abaganga bagiramo abantu inama nuko igihe cyose ubonye hari mpunduka ku buryo ugutwi kwawe kwari gusanzwe kumva cyangwa se kubano amashyira n’ibindi uba ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe