Ingaruka zo gukoresha telefoni mbere yo gusinzira

Yanditswe: 26-05-2016

Gukoresha ibikoresho bitandukanye bisohora urumuri ruto mbere yo kuryama si byiza na gato (aha twavuga kureba televiziyo, gukoresha telefoni na tablets) kuko bitera ibibazo bikomeye bigakira ingaruka ku bwonko.

Ibibabazo biterwa no gukoresha ibikoresho bifite urumuri mbere yo kuryama biba mu gusinzira, kuribwa umutwe udashira ndetse no kumva utamerewe neza mu mubiri.

Sibyiza kuryama telephone yegereye umutwe wawe. Telephone nyinshi ngendanwa zikozwe kuburyo zisohora za rayon (radiation), zishobora kwangiza ubwonko ndetse zikaba zanatera kanseri zitandukanye harimo n’iy’ubwonko.

Uburyo warwanya iki kibazo harimo :

  • - Mu gihe ugiye kuryama shyira kure y’umutwe wawe telefoni
  • - Niba ariyo ukoresha ikubyutsa cg ureberaho isaha, mu gihe ugiye kuryama yishyire muri airplane mode bituma idasohora izo radiation
  • - Aho kuvugira kuri telefoni mu gihe uryamye byibuze gerageza kwandika (nubwo nabyo ari bibi)

Kureba muri telephone (amasaha 2 mbere yo kuryama) cyangwa se ibindi bisohora rumuri biri mu bwoko bwayo nka televiziyo cyangwa tablets bigabanya umusemburo ukorwa n’ubwonko witwa Melatonine

Melatonine twageranya ni isaha y’umubiri ni umusemburo ukorerwa mu bwonko, ukorwa nijoro gusa kandi mu mwijima. Melatonine ibangamirwa cyane n’urumuri cyane cyane urumuri ruto ruto nk’urutangwa na telefoni, ntibe ikibashije gutuma umuntu asinzira neza cg abona ibitotsi.

Ikorwa nabi cyangwa kudakorwa kwa melatonine biri mu byongera indwara ziterwa no kudasinzira neza nka diyabete, umubyibuho ukabije, cyangwa za kanseri zitandukanye.

Ni byiza rero ko twirinda gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho bitanga urumuri mbere yo kuryama ndetse no mu gihe uryamye ukayibika mu buryo bwiza butari butume ikwangiza.

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe