Uburyo bwo kugirira isuku igitsina gifite impumuro mbi

Yanditswe: 25-04-2016

Bijya bibaho ko umugore agira impumuro itari nziza ituruka mu gitsina cye,kuburyo uwo yegereye wese ahita yumva ko hari umwuka udasanzwe umuturukaho kandi we ugasanga atabyitaho cyangwa atanabyiyumvaho,akaba yabibwirwa n’abandi ariko hari uburyo wabirwanya bigashira burundu.

1.Guhindura umwenda w’imbere inshuro nyinshi ukirinda ko uwo wambaye wakwandura cyangwa ngo uzane iyo mpumuro itari nziza.Umugore ufite icyo kibazo cyo guhumura nabi aba agomba guhindura akenda k’imbere nibura inshuro 3 ku munsi kandi kakaba gafite isuku ihagije.

2.Koga mu myanya ndangagitsina ye kenshi ku munsi cyane cyane igihe avuye mu bwiherero kwihagarika akibuka ko agomba koga,dore ko ari n’uburyo bwo kwirinda kurwara indwara zibasira imyanya myibarukiro y’umugore’’infections vaginales’’,cyane ko hari n’ubwo iyo mpumuro mbi iterwa n’izo ndwara.

3.Gukaraba mu gitsina mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina na nyuma yo kuyikora,kuko haba harimo imyanda isohoka ituruka ku matembabuzi y’umugore,ari nayo ituma azana impumuro mbi,iyo atakarabye neza.

4.Kogosha umusatsi wo hasi,ukirinda ko uba mwinshi ugapfukirana imyanya ndangagitsina kuko nibwo hazamo icyuya kigatera impumuro mbi iguturukaho.

5.Kwirinda koga mu gitsina ukoresheje amasabuni asanzwe yokoga cyangwa yo kumesesha kuko nabyo bitera infections,maze zikazana ya mpumuro mbi mu gitsina.Umugore agomba gukoresha amazi gusa yakenera isabuni agakoresha izabugenewe zica udukoko dutera indwara zose zirimo n’izitera uwo mwuka utari mwiza.

6.Iyo uwo mwuka utari mwiza ukabije,ukagerageza kwiyitaho bikanga,ugomba kujya kwisuzumisha indwara zibasira imyanya myibarukiro twavuze haruguru.

Ubu nibwo buryo ushobora kwiyitaho ukarwanya impumuro mbi ituruka mu gitsina kandi bigakira burundu iyo atari uburwayi ufite,kandi bwaba ari nabwo ukajya kwa muganga bakagufasha kuko biba bigayitse kumva impumuro mbi ku mugore bitewe no kutigirira isuku ihagije.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • Inyigisho mutugezaho ni nziza cyane.Uru rubuga ndwungukiraho byinshi rwose.Andi makuru mfite ni uko akenshi iyi mpumuro mbi mu myanya y’ibanga y’umugore izanwa no kuba umudamu afite infections ishobora gucogozwa no kunywa amazi menshi ku munsi (byibura 1.5 L), uko uyanywa ukenera kwihagarika kenshi birumvikana , udukoko tuyitera tugenda dusohokera muri za nkari bityo uburwayi bugacogora.Murakoze

  • ni ukuri nanjye uru rubuga ruramfasha cyane. ndukuraho inama nyinshi nkazigira abantu bakagirango ndi umuhanga udasanzwe. kdi nyamara mbikura Hano. ndurangira benshi ariko sinzi niba rubafasha. so murakoze kubw’inama muduha ziratunyura. mukomereze ago.

  • Murakoze Cyane Muzatubwire Uburyo Umuntu Urwaye Infection Urine Uburyo Yakwitwararika

  • Murakoze Cyane, Mutugira Inama Nziza Mukomereze Aho

  • nukuri uru rubuga nirwiza cyane ,nanjye ndarukunda kuburyo ntashobora kwiriza umunsi ntarusuye.ibibyose muvuze haruguru nukuri ariko ibyo Ange avuze ni umuti 80% ,kunywa amazinahagagije akora isukuahantu hose udashoboye kugera : urugero yoza impyiko agatuma wihagarika inkari inkari zisa umweru kd zidafite impumuro mbi ,uko wihararika inkari zifite isuku niko na sex yawe isigarana isuku.kunywa amazi bituma ugira umwuka mwiza kuko unyura mumiyoboro ifite isuku,arinda infection,nibyinshi cyane.ndetse nokubagabo bituma asohora sperme zitanuka.ndetse amazi atuma imibonano yabashakanye igendaneza cyane kd ikabashimisha.murimake kubyo mwavuze nukuri ariko nanjye nongereyo amazi.murakoze

  • murakoze kunamanziza muduha ,uru rubuga nanjye ndarukunda cyane .murakoze kubyo mutubwiye haruguru ariko nanjye nakongeraho bimwe na Ange.amazi atera isuku muri sex cyane ndetse nahandi hantu utagera.nkomumbyiko ndetse nahandi .kunywa amazi bitera isuku muri sex kuko wihagarika inkari zisa neza kd zitanuka bityo kuko hanyuramo inkari zitanuka bigatuma igitsina gisigarana isuku.ikindi nuko kunywa amazi bitera umwuka mwiza ,byongera umunezero mu mibonano mpuzabitsina yabashakanye kd numugabo wanyoye amazi asohora sperme zitanuka.murakoze kd bakobwa ba damu mureke tunywe amazi cyane kuko ningenzi kuritwe

  • Inama ibahe umugisha kuramba n’imbaraga mubyo mukora kuko muritanga kandi mubakiye benshi batagifite abo bagisha inama.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe