Umumaro w’urunyanya ku ruhu no ku mubiri

Yanditswe: 02-06-2016

Inyanya ni imboga zifitiye umumaro uruhu ndetse n’umubiri muri rusange ukurikije ibizigize. Gusa kugirango ibyo bizigize ku ruhu ndetse no ku mubiri muri rusange, uba ugomba no kuzitegura mu buryo butangiza intungamubiri zirurimo.

Ese inyanya zigizwe n’iki ?

  • Mu runyanya rumwe ruringaniye (ni nka 123g)dusangamo :
  • 22 calories (zitera ingufu ku mubiri)
  • 5g z’amasukari
  • 1g ya poroteyine
  • Vitamin A, C na E
  • Potasiyumu, folic acid, lycopene, ...

Ese inyanya zivura iki ?

Inyanya zituma ugira uruhu rwiza :

Uko wabikoresha : Fata inyanya nka 6, uzihate, uzikatemo ibice bibiri bibiri. Zisige mu maso,zimareho nk’iminota byibuze 10. Zivaneho woge neza,ujye ubikora buri mugoroba.

Zizasukura mu maso,hacye bikurinde n’iminkanyari.

Inyanya zifasha mu kurwanya uburemba no kongera umubare w’intangangabo.
Jya uhekenya inyanya 2 mu gitondo na nimugoroba.Unazihekenye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina nibura mbere y’isaha .

Inyanya zifasha mu kurinda kanseri zitandukanye.

Bitewe nuko zikize kuri lycopene (soma likopene), irinda kanseri.Teka isosi y’inyanya, ujye uyinywa buri munsi. Ariko wirinde kuzikaranga .

Ibindi

  1. • Bitewe nuko zifite potasiyumu, zifasha mu kurinda umuvuduko w’amaraso.
  2. • Zifasha mu gukomeza amagufa kuko zifitemo kalisiyumu na Vitamini K.
  3. • Ku banywi b’itabi, inyanya zifasha mu gusana ibyangijwe n’umwotsi w’itabi.
  4. • Nkuko zifitemo Vitamini A na C, zifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, zikanafasha mu koza umuyoboro w’inkari. Kuko kuziteka byangiza Vitamini C, aha ni
    byiza kuzihekenya.
  5. • Inyanya zifasha mu kuvura kwituma impatwe ( constipation), aho bisaba kuzihekenya.
  6. • Guhekenya inyanya bivura impyiko aho bifasha mu gusohora imyanda iba yaribumbabumbiye mu mpyiko.
  7. • Abagore bonsa bagirwa inama yo kurya isosi y’inyanya buri munsi, kuko bifasha mu kongera ibyitwa lycopene mu mashereka, byongerera umwana ubudahangarwa
  8. bw’umubiri.
  9. • Iyo inyanya mbisi zivanzwe na avoka, n’amashu mabisi,ni umuti mwiza wo koza inyama zo mu nda no gutuma ibyo wariye bigogorwa neza.
  10. • Kurya isosi y’inyanya na soya bifasha abagabo kwirinda kanseri ya porositate.
  11. • Kuzihekenyana na karoti buri gitondo birwanya ibicece ( ibinyenyanza)
  12. • Ntitwakibagirwa ko Vitamin A iri mu nyanya ituma umuntu areba neza.

Icyitonderwa : Si byiza kubanza kuzihata kuko no mu gishishwa cyazo habamo intungamubiri nyinshi ariko na none bisaba kuba uzi uko zasoromwe kuko bisaba ko inyanya ziri hafi gusoromwa uba uretseho icyumweru kimwe utazitera umuti kugirango uwo muti utazangiza ubuzima bw’uwaziriye.

Iyo utazi uko zasoromwe ukuraho ka gashishwa gato gusa kaba kameze nk’isashi. ( kugakuraho mu buryo bworoshye ni ugufata inyanya ukazirambika mu mazi y’akazuyazi amasegonda make icyo gihe agashishwa ugakuzaho intoki bitakugoye)

Uretse aho byasobanuwe, ahandi hose, ni ukuzihekenya. Ku bantu bari gufata imiti y’umutima, si byiza kurya inyanya nyinshi.

Byatanzwe na Phn, Francois Biramahire

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe