Ingaruka zo kubyara ukuze cyane

Yanditswe: 29-05-2016

Kubyara ukuze cyane ni ukuvuga uri mu myaka iri hagati ya 40 na 45, hari ingaruka nyinshi bishobora kukugiraho mu buzima bwawe busanzwe bwa buri munsi kandi utabiteganyaga bitewe n’ikigero ugezemo ndetse n’imikorere y’umubiri wawe.

Kubura urubyaro, hari ubwo umukobwa ashobora kujya gushaka akuze cyane ari muri iriya myaka twavuze haruguru,kandi birumvikana ko aba akenye kubyara agaheka,ariko aba ashobora guhura n’ikibazo cyo kubura urubyaro mu bintu atateganyaga ariko biba bitewe n’uko igihe cyo kubyara cyamurenganye ahubwo yageze muri ya myaka umugore aba yaracuze’’menopause’’.

Kutirerera ; birumvikana ko umukobwa cyangwa umugore warengeranye cyane aba ariho asatira igihe cyo gusaza,ni nayo mpamvu iyo abyaye ageze muri iriya myaka aba ashobora kubura imbaraga zo kwirere,agasaza adashakiye imibereho abana yibarutse bikaba byatuma babaho nabi kuko batateganyirijwe cyangwa ngo bitabweho na nyina kuko nawe atari yishoboye biturutse ku gusaza.

Kubyara abana bake cyane, nubwo muri iki gihe abantu bakunze kubyara abana bake ariko hari ubwo umukobwa ugiye gushaka, we n’umugabo we baba bifuza kuzabyara umubare runaka w’abana ariko kuko aba yararengeje igihe cyo kwibaruka, akaba yanabyara umwana umwe agahita aca imbyaro kuko yamaze kugera mu gihe cyo gucura kandi wenda uwo mubana atari we yifuzaga kubyara wenyine.

Kubyara bikugoye, ubusanzwe hari ikigero umugore ageramo akaba atabasha kubyara neza nk’uko umugore muto bishobora kumworohera,ni nayo mpamvu hari igihe umukobwa wamaze gusazira mu bukobwa cyangwa umugore ushaka kubyara akuze,ashobora kugira ingorane zo kubyara kubera ikigero agezemo ugasanga abyara biruhanyije cyane.

Izi zose ni zimwe mu ngaruka zikomeye ndetse zibabaje zishobora kugera ku mugore ugiye kubyara akuze bitewe n’ikigero amaze kugeramo ariko nanone bikaba byaterwa n’imiterere y’umubiri ndetse n’imikorere y’ubuzima bwe bw’imyororokere. Ni byiza rero kubyara hakiri kare mu gihe ubifitiye gahunda.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe