Ibyagufasha kugira amaso y’umweru

Yanditswe: 03-05-2016

Bijya bibaho ko umuntu usanga afite amaso atukura bitewe n’impamvu zitandukanye kandi ntamenye uko yabirwanya,nyamara hari uburyo bworoshye wabyirinda ndetse n’uko wakwiyitaho igihe amaso yawe atukura maze akongera kuba umweru nk’uko Stephanie Tourles,umuhanga mu bijyanye no kwita ku mubiri w’umuntu abisobanura.

1. Kwirinda kumara igihe kinini imbere y’imashini kandi igihe wumva amaso ananiwe cyangwa atangiye kuzana amarira ugafata umwanya uhagije wo kuruhuka

2. Kwirinda kunywa itabi nabyo ni ingenzi kuko itabi ni kimwe mu bituma amaso atukura,kandi iyo uriretse amaso arongera akaba umweru.

3. Kunywa icyayi kitarimo amajyani menshi kandi byaba byiza ugakoresha amajyani apfunyitse mu gakoresho kabugenewe barambika mu mazi y’icyayi kuko bene ayo majyani umuntu ayanywa ayunguruye neza kuburyo nya kibazo yatera.Ubwo rero iyo uyanywereye aho rimwe na rimwe ntunayayungurure kandi ukanywa menshi, bituma amaso atukura.

4. Koga neza mu maso mbere yo kuryama maze ukikuraho ibyuya byo mu maso ndetse n’ibirungo by’ubwiza,buri gihe mbere yo kuryama.

5. Kuryama ugasinzira ukamara ibitotsi nabyo birinda amaso gutukura kuko umuntu aba agomba gusinzira nibura amasaha ari hagati 6-7 ku munsi.Iyo rero utajya umara ibitotsi nibwo usanga amaso yarabaye umutuku.

6. Gushyira kokombure ku maso iminota 35 mbere yo gusinzira,ukabikora inshuro imwe mu cyumweru bifasha amaso guhora ari umweru.Ufata udupande 2 duto twa kokombure ukaturambika ku maso yombi uhumirije.

7. Kwikorera sauna yo mu maso gusa,ugafata amazi ashyushye ukayashyira mu kintu kegeranye,maze ukunamamo, umwuka uva mu mazi ukakuzamukira mu maso ukanuye mu gihe cy’iminota 10,maze ukajya ubikora iminsi 3 mu cyumweru,amaso ahita asa n’umweru.

Uku niko warinda amaso yawe gutukura akongera gusa n’umweru,cyane cyane ku bantu usanga bafite amaso atukura kandi atari uburwayi bwayo ahubwo yarahinduwe n’impamvu zitandukanye zirimo n’izo tumaze kuvuga.

Source ;bustle
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe