Uko wakoresha indimu mu kwivura uduheri

Yanditswe: 22-06-2016

Hari ubwo mu maso ugira uduheri duto mu maso twinshi tugasa nkaho umuntu ahorana allergies. Utwo duheri ushobora kutwivura mu gihe utadutewe n’amavuta wisiga.

Dore uko wabigenza.

Ibikoresho

  • Umutobe w’indimu ibiyiko 2
  • Isukari ibiyiko 2
  • Akayiko k’amavuta ya elayo

Uko bikorwa

  • Shyira isukari mu gasorori wongeremo umutobe w’indimu n’amavuta uvange
  • Bisige mu maso ubimarane iminota 15
  • Bikarabe ukoresheje amazi y’akazuyazi
    Jya ubikora kabiri mu cyumweru

Ibi bizagufasha gutuma uruhu ruhumeka neza bisukure utwenge tw’uruhu kuko iyo tudasukuye neza aribyo bituma mu maso hazamo uduheri duto.

Source : Afriquefemme

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe