Impamvu ugomba kwihagarika umaze gutera akabariro

Yanditswe: 31-05-2016

Hari utuntu duto abantu basuzugura ugasanga tubongereye ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe kandi wari ufite uburyo bwo kuzirinda. Ni muri urwo rwego tugiye kureba ibyiza byo kwihagarika nyuma yo gutera akabariro birimo no kurinda indwara zimwe na zimwe.

Usibye kuba imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora kuba inzira yo kukwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ishobora no gutuma microbes zitera infection urinaires ziyongera bityo ukaba usabwa gukoresha uburyo bworoshye bwo kwihagarika nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kugirango inkari zisohokane n’izo microbes.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko usanga abagore benshi bakunze kurwara infection urinaires babitewe n’izo microbes barekera mu myanya ndagagitsina yabo kabone nubwo uwo bakorana imibanono mpuzabitsina aba yizewe nta zindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina afite.

Bityo abagore bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bakaba bagirwa inama yo kujya kwihagarika nyuma y’icyo gikorwa.

Ku baba badashaka guhita bajya kwihagarika ako kanya, bashobora no kujyayo nyuma mu gihe kitarenze iminota 45 kuko nabwo izo microbes ziba zishobora gusohokana n’inkari kuko ziba zitaratangira kwinjiramo imbere cyane.

Twakongeraho ko mu gihe ukoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu utazi uko ubuzima bwe buhagaze wakoresha agakingirizo kuko kujya kwihagarika byakugabaniriza ibyago byo kurwara infection urinaires ariko ntibyakurinda kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Source : afriquefemme

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe