Ibirango ukwiye kugenzura ku mbuto n’imboga uhaha biva mu mahanga

Yanditswe: 01-08-2019

Muri iki gihe iterambere mu bwikorezi rituma imboga n’imbuto byera mu bindi bihugu tubibona kandi bigisarurwa. Ntibitangaje kubona imbuto za pommes zikiri nshya zaturutse muri Afrika y’epfo n’ahandi. Gusa nubwo ibituruka hanze bidufasha, dukwiye kwitonda igihe tibihaha kuko hari ibiba byakwangiza ubuzima bwacu.

Gushishoza mu gihe uhaha imboga n’imbuto bizatuma umenya uburyo biba byarahinzwemo bitewe n’ibirango biba biri kuri izo mbuto n’imboga cyangwa se ku makarito byajemo:

Iyo ikirango kigizwe n’imibare 4 itangirwa na 3 cyangwa 4

Ibi biba bisobanuye ko ibiribwa bifite ibi birango byahinzwe hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuhinzi ibihugu byinshi byemeranyaho. Icyo gihe haba hakoreshejwe ifumbire mva ruganda n’imiti yica udukoko iva mu nganda ndetse ku bikonjeshwa cyangwa ibirindwa kwangirika haba hakoreshejwe ibyo bita pasteurization.

Iyo ikirango ari imibare 5 itangirwa na 8

Ibi ukibibona ujye uhita umenya ko ari ibituburano ijana ku ijana. Mu yandi magambo nta mwimerere na muke biba bifite.mu cyongereza byitwa Genitically Modified Organisms ( GMO). Ibi bigira ingaruka nyinshi icyiza nuko utabigura.

Iyo ikirango kigizwe n’imibare 5 ariko ubanza ari 9

Ibi biba byerekana ko byahinzwe nta kintu na kimwe kivuye mu ruganda gikoreshejwe.

Haba ifumbire nayo haba hakoreshejwe iy’imborera nta miti yindi yica udukoko iba yakoreshejwe. Muri make ibi biba bifite umwimerere ijana ku ijana. Ibi iyo ubiguze nta burozi na buke buba burimo nta n’ingaruka byagira ku bagize umuryango wawe uba ubishyiriye.

Mu gihe rero uhaha imboga n’imbuto byaturutse hanze igihe ufite uko ushishoza ibirango bifite ujye ubanza urebe ko nta ngaruka byagira ku buzima bwawe. Gusa usanga bigoye kuko hari ibyo abantu bagurira mu nzira no mu masoko ukaba utapfa kubona bifite ibyo birango n’amakarito byajemo ukaba utayabona. Aho icyiza kurushaho nuko uramutse ufite umurima wajya wihingiramo imbuto n’imboga ukaba uzi uko ubihinga.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.