Umumaro wo kwirekura ukarira igihe ubabaye

Yanditswe: 11-04-2016

Hari ubwo wumva ubabaye ushaka no kurira ariko ukihagararaho, ukimunyamunya ukabuza amarira kuza. Nubwo hari ubwo ushobora kuba ubitewe n’ahantu uri, biba byiza ko waza gushaka umwanya uri wenyine ukiherera ukarira kuko kurira ubabaye bifitiye umubiri wacu umumaro.

Nubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira ndetse bakanavugako amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, nyamara burya kurira bifitiye umumaro ubuzima. Nko mu buyapani ho ubu hasigaye hagezweho "crying clubs" aho abantu bahurira bakarira. Ibi babifashwamo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.

Dore umumaro wo kwirekura ukarira igihe ubabaye :
Kurira biruhura umutwe :
Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye. Iyo rero ubashije kurira burya uba uri kugabanya kuremererwa.

Kurira bisukura amaso : Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi kurira binatuma amaso acya ndetse agahehera.

Kurira birwanya indwara : Iyi turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Uyu musemburo bizwiko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.
Iyo turize umubiri wacu ukora ibyitwa endorphins bihagije : Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri

Kurira byongera imibanira : Nubona umuntu arira ku bwawe byaba bitewe nuko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye) uwo muntu aba agukunda.

Kurira bituma ubasha guhangana n ibiguhangayikishije : Burya iyo ugize agahinda, iyo
wibutse ibibabaje byakubayeho jya urira kuko bituma udaheranwa na byo.

Nyamara nubwo kurira bifite akamaro guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira bityo byaba byiza wegereye abaganga b’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze bakagufasha.

Gusa na none kurira kose siko gufitiye akamaro ubuzima kuko kurizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa cyangwa se kurizwa nuko urebye mu rumuri rwinshi si kimwe no kurira ubabaye.

Muri ibi bihe twibuka abazize Jenoside, igihe uri kumwe n’umuntu ukabona agize agahinda wamureka akarira byaba byiza ukamujyana ku ruhande ahantu ari bwisanzure aho kumubuza kurira umwereka ko ibyo akora ataribyo.

Source : umuti

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe