Ibyo kwitondera mu gihe wisiga ibirungo( maqillage) ku maso

Yanditswe: 24-12-2014

Kwisiga ibirungo ku maso bigira ingaruka zirandukanye iyo utabyitondeye mu gihe uri kubyisiga. Dore ibyo ugomba kwitwararika igihe wisiga ibirungo ku maso ugaca ukubiri no guhura n’ingaruka zirimo kurwara indwara yitwa “conjoctivité allergique’ ituma umuntu yishimagura ku maso.

Jya wirinda gukoresha ibikoresho biri hafi kurangira : Maquillage zo ku maso nka mascara, eye shadow , eyeliner, n’ibindi si ngombwa ko ubijugunya ari uko itariki yo kurangiriraho yageze. Kuko uko uhora ukozaramo wisiga haba hari imyanda yinjirimo ukaba wayisiga ikakwangiriza amaso, ukaba wagira na allergies.

Ntugatose maquillage ukoresheje amazi : hari ubwo maquillage iba yarumye itagifata neza ugasanga abantu bigiriye inama yo gushyiramo amazi cyangwa se bagasigaho uducandwe. Ibyo ku babikora bigira ingaruka. Ahubwo byaba byiza mu gihe ubonye yatangiye kumirana guhita uhijugunya ukagura indi.

Ntukavange ibikoresho wisigisha : hari bamwe usanga igikoresho bisigisha ku munwa ari nacyo basigisha mu bitsike bakongera bakagisigisha ku maso cyangwa se ugasanga tiro wisiga ku munwa niyo wisiga ku bitsike.

Kuvanga ibikoresho gutyo hamwe hari amavuta ahandi hari amazi nko ku minwa bishobora gutuma havuka amabacterie.

Ntumugasangire ibikoresho n’abandi : hari indwara mushobora kwanduzanya igihe mutizanya ibikoresho mwisiga n’ibyo mwisigisha ku maso.

Jya ukaraba neza ibirungo wisize mbere yo kuryama :. maquillage zose siko zikurwaho kimwe byaba byiza ubanje kujya usoma ku gapapuro uburyo buri maquillage ukurwaho mbere yo gusinzira.

Hari izurishwaho amazi n’isabune, hari n’izikurishwaho make up remover ( ibikoresho byagenewe guhanagura maquillage) n’ibindi

Izindi nama wakurikiza :
• Irinde kwisiga ibintu birabagirana ku maso buri munsi
• Igihe ubona maquillage zikwangirza amaso cyangwa se umubiri uri hafi y’amaso byaba byiza uhise uzihagarika
• Koresha uburyo bwose bushoboka, wirinde ko maquillage zakinjira mu maso kuko hafi ya zose zirimo amaproduits yangiza imboni y’ijisho

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe