Uko wakwivura isesemi igihe utwite

Yanditswe: 12-07-2016

Abagore batwite bazahazwa n’isesemi cyane ugasanga ubuzima bawabo ntibumeze neza ndetse bamwe ugasanga bafite umunabi , abandi bakiheba kuko baba bumva hari impinduka mbi ku mubiri wabo. Ikibazo cy’isesemi gikomerera benshi kandi ugasanga atari na byiza gufata imiti yo kwa muganga kuko iba itari myiza ku mugore utwite.

Nyamara nkuko Anastasie, umujyanama mu by’imirire abivuga, umugore utwite ashobora gukoresha uburyo butamugiraho ingaruka akirinda isesemi.

Dore uko yabigenza

Ibikoresho

  • Akajumba 1 ka tangawizi gaseye ( koresha tangawizi mbisi uyisekurire aho kugura iy’ifu)
  • umutobe w’indimu 1
  • Amazi ½ ya litiro

Uko ubigenza

  • Ikiyiko cy’ubuki bw’umwimerere
  • Fata amazi uyabize uyasuke mu gikombe
  • Ongeramo akajumba ka tangawizi gaseye, umutobe w’indimu n’ubuki
  • Koroga ubireke bihore gake
  • Nywaho mbere yo kurya ho iminota 30 ndetse no mu gihe uri kurya unyweho

Ibindi wakora :

  1. • Irinde kurya ibiribwa birimo amavuta menshi kuko bigora igifu mu igogora bigatuma ugira isesemi
  2. • Jya ufata ifunguro rito buri masaha atatu ku buryo mu gifu cyawe katabamo ubusa
  3. • Jya wita ku hantu hagukikije habe hafite umwuka uhagije kandi mwiza
  4. • Irinde umumaniro kuko nawo wongera isesemi
  5. • Irinde imyuka wumva ikubangamira nk’amavuta, impumuro yo mu gikoni n’ibindi
  6. • Kunywa ikirahure cy’amazi arimo indimu ukibyuka nta kindi kintu urafata

Ibi ni bimwe byarinda umugore utwite kugira isesemi no kuruka akaba yakomeza ubuzima bwo gutwita nta mutima uhagaze aterwa n’isesemi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • murakoze Cyane Ku nama nziza none njyewe ndatwite inda y’ amezi 5,5 ariko nsigaye ngira isereri Cyane mbese imfata nta nurugendo rurerure nakoze bitangira numva ntabasha guterura akaguru, none nagiye no kwa muganga mvuga ngo Wenda nikibazo cy’ amaraso make ariko basanze nyafite ahagije pe, none mwambwira icyaba kibitera cg nibisanzwe k’ umugore utwite ?? murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe