Menya byinshi ku bibyimba bifata imyanya myibarukiro y’umugore

Yanditswe: 01-08-2016

Hari ubwoko bw’ibibyimba bikunze kwibasira imyanya myibarukiro y’umugore y’imbere,harimo inda ibyara(vagin),nyababyeyi igizwe ; n’inkondo y’umura,umura, n’imiyobora ntanga,maze bigafata igice kimwe muri ibi harimo ibyo bita ‘’tumeurs cystique’’biba birimo amazi imbere ndetse n’ibyitwa’’tumeurs solide’’biba bigizwe n’inyama.

Ibi bibyimba bikaba bikunze kwibasira abagore bari mu kugero cy’imyaka 40 kuzamura,ndetse bikabaviramo kanseri,naho abari munsi y’iyo myaka bo bakarwara ibitarimo kanseri.Ibi bibyimba bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye ariko akenshi bikunze kwibasira abagore bakoze imibonano mpuzabitsina kenshi kandi bakiri bato,abakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi cyangwa se bigaterwa n’ihindagurika ry’imisemburo y’umugore.

Ibimenyetso biranga umugore urwaye ibibyimba mu nda

• Kugira ububabare mu kiziba cy’inda
• Kuva cyane bidasanzwe
• Kuribwa cyane bidasanzwe mugihe cy’imihango
• Kubura imihango
• Kubura urubyaro’’ubugumba’’
• Kuremererwa munda
• Kubabara mugihe cy’imibonano mpuzabitsina
• Kunanirwa kwituma cyangwa ukituma bikugoye
• kunanirwa kwihagarika

Ibibyimba bitarimo kanseri bikunze gufata ku mura,ku dusabo tw’intanga,ku miyoborantanga bigafata cyane abagore bakibyara bari munsi y’imyka 40,kandi ahanini bikaba biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo cyangwa infections.

Ibibyimba bya kanseri byo bikunze kwibasira abagore bakuze nk’uko byavuzwe hejuru. Bakaba bakunze kwibasirwa na Kanseri y’inkondo y’umura,igize 20% ya kanseri zifata mu myanya myibarukiro y’abagore. Iterwa ahanini na virusi yitwa human papailloma virus.

Naho Kanseri y’umura yo igize 7% ya kanseri zifata mu myanya myibarukiro y’abagore.
Ibibyimba bya kanseri y’umura bikaba biterwa kandi ahanini n’umubyibuho ukabije, gucura utinze ndetse no gufata umusemburo wa estrogen utavanze na progesterone, biri mu byongera ibyago byo kuyirwara.

Ibi bibyimba byo mu nda bitari kanseri bivurwa no kubibaga bakabivanamo. Kanseri nayo iyo itararengerana barayibaga bakayivanamo igakira cyangwa hagatangwa imiti ya kanseri (chimiotherapie)

Iyo rero umugore yibonyeho bimwe muri biriya bimenyetso byavuzwe haruguru aba agomba kwihutira kujya kwa muganga akisuzumisha ko nta bibyimba yaba arwaye kandi buri mugore wese uri mu kigero cy’imyka 35 aba agomba kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura kugira ngo amenye niba afite iyo kanseri maze akurikiranwe n’abaganga itararengerana kuko iyo yamaze kurengerana ntivurwa ngo ikire.

Source ;health.am

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.