Ibyiza byo kunywa amazi arimo indimu

Yanditswe: 09-06-2016

Indimu, urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ukunda kubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe akamaro k’amazi arimo indimu.

Ni iki aya mazi afasha umubiri ?

Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, potasiyumu na fibre.

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza gufata indimu ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha mu gihe utabonye akazuyazi)

Dore akamaro agira ku mubiri

  1. Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije. Kubera vitamini C irimo ku bwinshi inagufasha kurwanya stress cyane
  2. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza.
  3. Asukura umubiri muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe, amazi arimo indimu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.
  4. Impumuro nziza mu kanwa. Niba ujya ugira ikibazo cyo kubababara amenyo cg ishinya, kumva unuka mu kanwa aya mazi afasha gukiza ibyo byose. Nyuma yo kuyanwa si byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo, tegereza habanze gashire umwanya.
  5. Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane
  6. Asukura uruhu rukarushaho gucya. Aya mazi kandi afasha mu isukura ry’amaraso mu mubiri, bikarushaho gukesha uruhu. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari ! Ku bantu bafite inkovu cg se utundi tuntu tuzanwa n’izabukuru bashobora gusigaho aya mazi, agabanya kugaragara kwabyo
  7. Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi mu mubiri no mu ngingo cyane cyane acide uric (soma:urike), iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi zitera ububabare n’ububyimbirwe
  8. Yongera imbaraga mu mubiri. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe, mu gihe wumva utameze neza mu mutwe wahita winywera ikirahure cy’aya mazi.
  9. Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo bikunze kurwarwa na benshi.
  10. Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso

Ese nanywa angana gute ?

Niba uri munsi y’ibiro 70 ; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi.
Hejuru y’ibiro 70 ; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi
Biba byiza kuyanywa, mu gitondo ubyutse mbere yuko ushyira ikindi kintu mu nda.

Gracieuse

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe