Uburyo wakwirinda impumuro mbi mu kwaha

Yanditswe: 01-06-2016

Abantu batari bake usanga bafite impumuro mbi mu kwaha ugasanga bakoresha imibavu ariko bikanga hagakomeza kunuka igihe nta mubavu wasizemo. Ku bantu bagira impumuro mbi mu kwaha rero hari uburyo bworoshye bakoresha kandi bikaba umuti ubikiza burundu no mu gihe utawusizemo ugasaga nta mpumuro mbi ufite.

Gukoresha indimu : Indimu ifite ubushobozi bwo kurwanya bacteries zitera impumuro mbi mu kwaha. Fata agasate k’indimu ukubishe mu kwaha urekere umutobe wayo umaremo iminota 15. Indimu kandi inagira umumaro wo gutuma mu kwaha hasa neza rya bara ry’umukara ribamo rikavamo hagasa n’ahandi ku ruhu. Yikoreshe inshuro zitarenze kabiri mu cyumweru.

Gukoresha vinaigre de cidre : uramutse ubonye icupa ripuriza hakaza umwuka niryo wakoresha, ugafata amazi akayiko 1 ukavangamo umutobe w’indimu na vinaigre de cidre ukabivanga ugashyira mu icupa. puriza mu kwaha nkaho uri guteramo umubavu. Irinde guhita ujya kuzuba umaze kwiteramo uyu mubavu w’indimu na vinaigre.

Bicarbonate de soude : bicarbonate de soude nayo ifite ubushobozi bwo kurwanya impumuro mbi, ikaba iboneka muri za farumasi zitandukanye. Fata ikiyiko cya bicarbonate de soude uvangemo amazi make bibe umutsima ubisige mu kwaha ubimarane iminota 10 ubone kubikaraba. Ubu buryo nabwo bukesha uruhu rwo mu kwaha. Kubukoresha kabiri mu cyumweru birahagije kuko ubikoresheje cyane byatuma uruhu rwumirana.

Ibindi ugomba kwitwararika :

  1. • Kugira isuku mu kwaha ukahogosha incakwaha kandi ukajya uhakaraba neza
  2. • Kwirinda kurya inyama zitukura n’amafi
  3. • Kwirinda ibiribwa byongera impumuro ( ibitunguru, tungurusumu) ukihatira ibirwanya impumuro nka epinards, lentilles, ibitoki n’imineke
  4. • Kunywa amazi ahagije
  5. • Kwirinda urusenda rwinshi, ibirungo( curry)

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza wakoresha ukagira ukwaha kuzira impumuro mbi udakoresheje imibavu n’ibindi bintu bishobora kuba byagira ingaruka mbi ku buzima bwawe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe