Uko wakwivura constipation nyuma yo kubyara

Yanditswe: 02-08-2016

Nyuma yo kubyara usanga abagore bamwe bagira constipation ikaze cyane, ahanini bakaba bayiterwa n’imihindagurikire y’imisemburo, kugira ubwoba bwo kujya mu bwiherero kuko baba bakibabara( ku bakorewe episiotomie n’abafite ibisebe byo kubagwa) .

Mu gihe rero ugize constipation nyuma y’igihe gito ubyaye hari icyo wakora cyagufasha kumererwa neza.

Kurya amasupu y’imboga : Ihatire kurya amasupu n’amapotaje y’imboga zitandukanye kugirango igogora ryawe rikore neza. Usibye kuba yanagufasha kmu igogora amasupu y’imboga n’imitobe y’imbuto binafasha kubona mashereka kandi ntubyibuhe.

Kwirinda inyama : akenshi usanga abagore babyaye babatekera isosi y’inyama haba mu isombe cyangwa se mu bundi buryo. Mu ghe wumva utamerewe neza ukaba ufite constipation uba ugomba kuzirinda kuko zituma birushaho gukomera.

Kwirinda amavuta : Irinde kurya amavuta ndetse unirinde ibirimo amavuta nk’amata n’ibindi bintu byose wasangamo amavuta.

Kunywa mazi menshi ; kunywa amazi menshi igihe ufite constipation nabyo byagufasha igihe nta mategeko wahawe na muganga ayakubuza.

Ibindi wakora

Fata imizabibu itatu yumye ( raisins) uvangemo dattes ( nazo zijya kumera nk’imizabibu wazibona muri super markets) uzishyire mu mazi ashyushye zimaremo umwanya
Bisye bivemo puree.

Jya ufataho ikiyiko kimwe buri gitondo unywe n’amazi ikirahure 1 cyangwa se urye agasate k’ipapayi wongere ubibike muri frigo

Ngibyo bimwe mu byagufasha kwivura constipation nyuma yo kubyara.

Source : aufeminin

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe