Byinshi utari uzi ku ndwara Trichomoniasis

Yanditswe: 10-07-2016

Trichomoniasis cyangwa tirikomoniyazisi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ku bagore

  • • Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhondo kandi binuka cyane
  • • Kubabara ari kunyara
  • • Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
  • • Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano
  • • Kuribwa mu kiziba cy’inda kuri bamwe.
  • • Ibi bimenyetso akenshi birijyana hagati y iminsi 5 na 28 ku bagore. Gusa iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije, utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira :
  • • Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda
  • • Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe
  • • Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikaba byoroshye.

Uko Indwara ya Trichomonas isuzumwa,uko ivurwa n’uko yirindwa

  1. Iyi ndwara uretse kubona ibimenyetso byayo, kwa muganga bapima inkari muri mikorosikopi ndetse bakanapima agace bakuye mu gitsina imbere. Icyo gihe mikorobi ihita iboneka.
  2. Ubusanzwe iyo ivuwe hakiri kare ivurwa na metronidazole 2 g cyangwa tinidazole 2 g, unywera rimwe.
  3. Iyo bitakuvuye muganga niwe ugena Imiti ukwiye gufata.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara

  1. • Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina .
  1. • Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate
  1. • Ku bagore, irinde gusangira imyenda y imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro mwihanaguza, ndetse n imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka
  2. • Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.
  1. • Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze.

Nguko uko iyi ndwara ya trichomonas ituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye,ishobora kwangiza ubuzima bw’umugore kandi bikaba byamuviramo ibibazo bikomeye ku buzima bwe,aramutse atayivuje neza.

Source ;healthy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe