Umuti urwanya imvuvu

Yanditswe: 17-06-2016

Imvuvu ni indwara ibangamira abantu kuko itera kw’ishimagura mu mutwe, hakanuka nabi ndetse rimwe na rimwe bigatuma n’umusatsi wangirika kubera gushima mu mutwe cyane. Nyamara burya byose byicwa no kutabimenya kuko umuti w’imvuvu buri wese ashobora kuwikorera iwe mu rugo mu bikoresho byoroshye kuboneka.

Dore uko uwo muti ukorwa n’ibyo ukorwamo
Ibikoresho

  • Ibibabi 2 cyangwa se 3 by’igikakarubamba
  • Umutobe ukamuye mu ndimu 1

Uko bikorwa

  1. Satura buri kibabi cy’igikakarubamba mo kabiri ukirishemo ikiyiko umutobe wacyo
  2. Wushyire mu gisorori ukoroge wivange neza
  3. Sukamo umutobe w’indimu wongere ubivange
  4. Bitereke ku ruhande ubanze ukarabe mu mutwe neza igihe amazi atangoye gukamuka mu musatsi utagitose cyane usigemo urwo ruvange
  5. Sigamo neza ugeze ku mubiri waho umusatsi utereye kuko ariho imvuvu ziba ziri
  6. Bireke bimareho iminota 20 ubikarabe n’amazi akonje
  7. Jya ubikora kabiri mu cyumweru imvuvu zizagenda zishir akugeza zikize burundu.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe