Umumaro wa Vitamine B12 n’ibyo wayisangamo

Yanditswe: 22-04-2016

Abantu benshi bakuze bumva vitamine iyi B12, initwa kandi Cobalamin bakanumva banavuga aho iyi vitamine iboneka. Nubwo nayo tuyisanga mu itsinda rya za vitamini B ariko ifite umwihariko nkuko turi bubibone.

Vitamine B12 ikenerwa n’umubiri kugirango isukari iwurimo ihindurwemo ingufu bityo bikarinda umunaniro

Igirira akamaro kanini urwungano rw imyakura aho ifasha mu kurwanya ubwigunge no kwiheba bijyana no guhangayika ndetse ikarinda ubwonko kwangirika
Igirira akamaro urwungano ngogozi kandi ikanarinda indwara zinyuranye z umutima n imitsi ijyana amaraso.

Ifasha mu gusimbura uturemangingo dushaje by’umwihariko inzara uruhu n’ umusatsi.
Ni ingenzi mu kurinda kanseri by’umwihariko iy’ amara amabere ibihaha na prostate

Aho wayisanga

Nkuko twabivuze iyi vitamini irihariye kuko nta kimera na kimwe wayisangamo. Iboneka gusa mu bikomoka ku matungo :amafi, inyama amata n amagi.

Zirikana ibi

Kubura iyi vitamini bigira ingaruka ku mitsi ubwonko no ku ruhu. Birangwa no gucika intege kwijima uruhu, guhumeka nabi, ibinya ahantu hose no kubyimba ururimi. Kutituma cyangwa gucibwamo no kutareba neza biri mu bindi bimenyetso.

Kubikosora hatangwa imiti irimo iyi vitamini. Ku bantu batarya ibiva ku matungo rero bagirwa inama yo gufata izi nyongera kugirango umubiri wabo ubashe kubona iyi vitamini
Abantu bakunda gufata imiti igabanya aside mu gifu nabo bagirwa inama yo gufata inyongera z iyi vitamini.

Ese koko iyi vitamini iboneka no mu masohoro nkuko abantu benshi bakunda kubivuga? Ntuzacikwe ejo tuzabivugaho.

Byatanzwe na Phn.Francois Biramahire, impuguke mu mikoreshereze y’imiti

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.