Ibyo wakitondera ugiye kugabanya ingohe bwa mbere

Yanditswe: 05-11-2014

Iyo ugiye kogosha ingohe bwa mbere biba bisaba ko ubyitondera kuko ushobora kubikora nabi bikaba byakugiraho ingaruka. Umutoni Joyeuse inzobere mu gokora maquillage aratubwira ibyo kwitodera mu gihe ugiye kogosha ingohe utarusanzwe ubikora.

Kubaza umuntu uzi kogosha neza: mu gihe ugiye kwogosha ingohe bwa mbere ni byiza kubanza kubaza bamwe mu nshuti zawe zisanzwe zogosha ingohe bakakurangira umuntu uzi kuzogosha neza kuko ushobora kujya muri salon wiboneye bakakogosha nabi bigatuma ibihurwa.

Kumenya umurongo ushaka guha ingohe zawe: kujya muri salon utazi uburyo uri buvuge ko baza kukogoshera ingohe bishobora gutuma bakogosha ibyo utari bukunde bigatuma ushwana n’abakogoshe.

Kwirinda gukoresha ibikoresho bacomeka ku mashanyarazi: hari ibikoresho bakoresha bicometse ku mashanyarazi bikaba byagukomeretsa mu gihe utabimenyereye kuko uba wumva biri ku gukirigita. Biba byiza rero iyo ukuresheje ibikoresho bisanzwe badacomeka ku mashanyarazi kandi ukabyijyanira kugira ngo ushire impungenge ko byaba bitanduye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.