Uko wamenya ko ufite umubyibuho udasanzwe n’ingaruka zawo

Yanditswe: 14-07-2016

Tuvugako umuntu afite umubyibuho udasanzwe (obesity) iyo igipimo cye cya BMI kirenze 30.

BMI ni igipimo cyerekana uko uburebure bw’umuntu bujyana n’ibiro afite. Ushaka kubipima ufata uburemere bwawe muri kg ukagabanya n’uburebure muri metero bwikube kabiri.

BMI = ibiro muri kilogarama/(uburebure muri metro x uburebure muri metero)

Gusa iki gipimo ntigikoreshwa ku :

  1. • Umugore utwite
  2. • Umuntu ukora sport yaba iyo kwiruka cg guterura ibiremereye.

Ese Uyu mubyibuho uterwa n iki ?

  • Ku isonga haza imirire. Ibyo kurya birimo ibinure cyangwa ibivuta, amafiriti, inyama n’ibizikomokaho,
  • Ibyo kunywa birimo inzoga za rufuro, n ibinyasukari ku bagore
  • Kudakora sport no kuryama amasaha menshi

Ingaruka

  • Ibyago byo kurwara umutima byikuba 3 ugereranyije n’abandi kuko uko ubyibushye niko n’imitsi y’amaraso igenda iziba bikagira ingaruka ku muvuduko w’amaraso
  • Diabete nayo uba ufite kuyirwara kuko isukari ufite ntiba ikoreshwa uko bikwiye bitewe n’ibinure byinshi biri mu mubiri.
  • Ku bagabo ingufu zo gutera akabariro ziragabanyuka cyane ndetse hari nabo byanga burundu
  • Tugiye hanze y’ubuzima, bideforma umuntu ukabona ateye nabi rimwe na rimwe
  • Ku bagore uburyo bumwe bwo gukoramo imibonano burananirana ibishobora gutera ikibazo mu rugo
  • Bitera ubugumba kuko ubushyuhe bw’umubiri buriyongera bikica intanga. Kandi no gukorwa kwazo biragabanyuka
  • Biteza ibyago bya kanseri y’ibere n’iy’amara
  • Agasabo k’indurwe karabyimba kakazamo n’utubuye. Bikabangamira igogorwa ry’ibiryo. Ingaruka yabyo ni constipation ihoraho
  • Abagore benshi bibatera kubyara abana badashyitse (prématuré)
  • Kubura ibitotsi n’ibindi

Twahangana n’iki kibazo dute ?

  • Umuti wa mbere ni imwitozi ngororamubiri. Siporo nziza ku bantu bose ni ukoga aho bishoboka cyangwa gutwara igare. Ibi bituma umubiri wose ukora
  • Niba utazi gutwara igare cyangwa koga, genda n’amaguru, unirukanke uko ushoboye.
  • Simbuka umugozi byibuze inshuro 50 ku munsi.
  • Utazigejejeho ntacyo ariko ugerageze
  • Cika burundu ku byo kurya by’ibinure. Inyama zitukura, iz’ibinure, amafiriti na mayoneze, Ibyo kurya byo mu makopo (fast food) nabyo si byiza
  • Ibinyampeke birye gacye. Ibyo ni umuceri ingano n’ibibikomokaho
  • Amagi, amata bigabanye cyangwa ubireke
  • Nyuma ya siporo nywa amazi menshi ndetse buri gitondo jya unywa amazi y’akazuyazi arimo indimu
  • Inywere thé vert /green tea.
  • Gabanya ifunguro urye bicye kandi gacye. Umubiri nubura ingufu uzakoresha bya binure bigutera umubyibuho ugabanyuke
  • Ryama amasaha macye ku munsi ntarenge 6.

Ibi nubyubahiriza uzaba urinze ubuzima bwawe ingaruka waterwa no kugira umubyibuho udasanzwe .

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe